Gaperi cyangwa imihuhu utubuto twuzuye intungamubiri kandi turinda indwara nyinshi

Gaperi cyangwa imihuhu utubuto twuzuye intungamubiri kandi turinda indwara nyinshi

Nov 21,2021

Gaperi ni utubuto tugira amazina anyuranye bitewe n’akarere aho bamwe batwita imihuhu, imiperi, n’andi. Ariko irizwi ahantu henshi ni gaperi. Mu buryo bwa gihanga ni Physalis peruviana. Ni utubuto turyohera, turimo imbuto nyinshi imbere, mbese ni kimwe n’inyanya cyangwa ibinyomoro. Dushobora kuribwa twonyine cyangwa tugashyirwa muri salade y’imbuto.

. Akamaro K'imbuto Za Gaperi,

. Uko Imbuto Za Gaperi Zikoreshwa,

. Ibyo Kwitondera Ku Mbuto Za Gaperi

Akamaro ka gaperi ku buzima

1. Gusohora imyanda mu mubiri

Aka ni ko kamaro ka mbere kandi k’ingenzi ko kuzirya kuko zikungahaye ku bisohora imyanda n’uburozi mu mubiri bityo kuzirya bikaba bidukingira indwara za karande na za kanseri zinyuranye. Ibirwanya ubumara mu mubiri bizwi nka carotenoid na polyphenol tubisanga ku bwinshi muri utu tubuto, bikaba bizwiho kurinda kanseri.

 

2. Kubyimbura

Ku bantu barwara indwara zo kubyimba mu ngingo, goute, uburibwe buhoraho, guhururwa mu mitsi kimwe n’abarwara hemorhoids, kurya gaperi bibagabanyiriza uburibwe no kubyimbirwa. Ndetse no kubyimba kw’imitsi y’amaraso bikaba bigira ingaruka ku mikorere y’umutima, zagufasha kubirwanya dore ko zinagabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

 

3. Gutakaza ibiro

Zibamo calorie nkeya (muri 100g dusangamo 53 Calorie gusa) niyo mpamvu ari nziza ku bantu bifuza gutakaza ibiro, kandi badatakaje izindi ntungamubiri.

 

4. Kurwanya cholesterol mbi

Dusangamo kandi oleic acid na linoleic acid zikaba zose zizwiho gufasha umubiri wacu kurwanya cholesterol mbi no kuringaniza igipimo cya cholesterol mu mubiri.

 

5. Whitanolide

Iki kinyabutabire ntigikunze kuvugwa kuko kiboneka mu byo kurya bicye cyane, ariko muri gaperi kirimo. Iki kinyabutabire tunasanga kandi muri ginseng, kirinda ko uturemangingo tw’umubiri twiyica ari byo bizwi nka apoptosis (automatic cell death). Bityo bikarinda indwara ya kanseri.

 

Muri gaperi dusangamo whitanolide, iboneka hacye cyane

Muri gaperi dusangamo whitanolide, iboneka hacye cyane

6. Diyabete

Bimwe mu biri muri utu tubuto, bigabanya uburyo umubiri ushwanyaguza ibinyasukari , bisobanuye ko mu mubiri n’amaraso hatemberamo isukari nkeya. Ibi bigatuma igipimo cya insulin kiba cyiza. Akenshi kugira isukari nyinshi mu maraso bikurikirwa no kurwara diyabete bito rero kurya gaperi byagufasha kwirinda no guhangana na diyabete yo mu bwoko bwa 2.

 

7. Impyiko n’umwijima

Muri whitanolides ziboneka muri utu tubuto harimo ituma umwijima utangirirka ikanawurinda kugira ibimeze nk’inkovu. Si ibyo gusa kuko zongerera ingufu umubiri mu gusohora imyunyu n’uburozi binyuze mu nkari. Ibi bituma impyiko zikora neza.

 

8. Amaso

Kubera harimo carotenoid  bituma ziba nziza ku maso yacu aho ziyarinda indwara zimwe na zimwe no kuba yasaza ntarebe neza uko ugenda werekeza mu izabukuru.

 

9. Ubudahangarwa

Kuba harimo vitamini C bituma utu tubuto tuba ingenzi mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu. Vitamini C niyo ituma umubiri ukora insoro zera ku bwinshi bityo bikongera ubudahangarwa. Kandi iyi vitamini ni ingenzi mu ikorwa rya collagen ikaba igira akamaro mu gusana ahangirirtse mu mubiri.

 

Icyitonderwa

Gaperi mbisi ni uburozi, bityo ntibyemewe kuzirya zidahiye

Kandi niba umubiri wawe ugize ubwivumbure nyuma yo kuzirya, wabibwira muganga ukuri hafi akakubwira icyo gukora.