Umukobwa w'ikimero yasabeje umukunzi we wari ugiye kumwambika impeta
Umukobwa yateje unukunzi we rubanda, nyuna y’uko aciye bugufi agashyira ivi rye ku butaka ashaka kumwambika impeta imusaba kuzanubera umugore, undi nawe amwereka urwo imbwa yaboneye ku mugezi.
Nubwo ibi byifuzwa na buri musore ndetse bikanashimisha umukobwa wabikorewe n’uwo akunda, akenshi usanga hari abo bisize mu gahinda gakoneye ku buryo byanabaviramo kuzinukwa urukundo cyangwa bakiyahura.
Umukobwa ukiri muto yasebeje umukunzi we wateye ivi ku mugaragaro amusaba kuzamubera umugore aho kubyemera amukubita urushyi karundura
Uyu musore yafashe umwanzuro wo guterera ivi mu ruhame agasaba uyu mukobwa bigana ku kigo kimwe ko yazamubera umugore ariko byarangiye ahuye n’akaga atazibagirwa.
Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uyu mukobwa akubita inshyi umukunzi we wari umaze gutera ivi amusaba kuzamubera umugore.
Bivugwa ko ibi byabereye muri kaminuza yitwa Ambrose Ali i Ekpoma, muri leta ya Edo muri Nigeria.
Muri iyo videwo, umusore yagaragaye apfukamye afite impeta mu ntoki.Yatanze icyifuzo cye ariko uyu mukobwa ukiri muto ararakara cyane.
Nubwo abahisi n’abagenzi bamushishikarije kuvuga ngo “Yego,” yashubije amukubita urushyi.