Abasore gusa: Dore ibintu 11 umukobwa uhamye azagusaba mu rukundo! Kora ibi bintu ubundi umwegukane bitakugoye

Abasore gusa: Dore ibintu 11 umukobwa uhamye azagusaba mu rukundo! Kora ibi bintu ubundi umwegukane bitakugoye

Nov 21,2021

Ikintu cy’ingenzi ukeneye kumenya ku mukobwa ushikamye kandi wihagazeho, ni uko iteka azahora azi agaciro ke. Uyu ni wa mukobwa udashukika byoroshye. Nta n'ubwo azajya mu rukundo n’umuntu ataragenzura neza cyangwa umuhungu utamwitaho mu buzima busanzwe ngo anamubwire ko ari mwiza kandi amukunda.

. Ibiranga umukobwa uzi icyo ashaka

. Umukobwa uhamye azagusaba ibi bintu mu rukundo

. Icyo wakora ukegukana uwo ukunda

 

Uyu mukobwa aba afite igiciro cyo hejuru kubera uwo bahuye akamwereka ubwiza bwe, ikindi ntabwo aciriritse kuko azi neza ko akwiriye ibyiza. Dore ibintu 11 umukobwa ushikamye kandi wihagazeho yitaho kugira ngo ajye mu rukundo n’umuntu runaka.

 

1. Umukobwa w’umunyembaraga azagukunda niba uzi kumuha umwanya no mu gihe azabona ko ukwiriye kumwitaho by’ukuri.

 

2. Uyu mukobwa ntazemera gukundwa n’umuntu utazamwubaha. Azi neza ko kugira ngo urukundo rukomere hagomba kubamo kubahana.

 

3. Uyu mukobwa uteye gutya akunda umuntu umenya icyo akeneye ndetse akagiha n’umwanya

 

Ni byo ufite intego zawe ushaka kugeraho, ufite inzozi zawe kandi uhora uzizirikana. Uyu mukobwa rero akunda umusore uhamye ku ntego ze ndetse akifuza ko nawe yitabwaho akazirikanwa atabanje kubisaba.

 

4. Uyu mukobwa arigenga

 

Kuba yigenga ntibivuze ko agiye kwihugiraho, ahubwo akenera umuntu bazahana umwanya bahuje intego zimwe na zimwe, ku buryo bitazamuvangira.

 

5. Umukobwa w’umunyembaraga akunda umuntu ugaragaza ubugwaneza.

 

Uyu mukobwa azabanza amenye neza niba uyu musore uri kumusaba kubana nawe afite umuntima mwiza w’imbabazi (Heart of gold). Azumva ashimishijwe no kubana n’umuntu w’umunyempuhwe.

 

6. Ntakunda umuntu utavugisha ukuri

 

Uyu mukobwa rimwe na rimwe ntiyiyumvamo gukundana n’umuntu ubeshya, akamwizeza ibyo atazakora cyangwa adafite.

 

7.Uyu mukobwa akunda umusore umwishimira kandi utewe ishema nawe

 

Akunda kuba yakwerekanwa mu bandi, bakamwereka ko yitaweho, ibi bimuha umutuzo no kumva ko akunzwe cyane.

 

8. Akunda umusore ucishamo akamutembereza, akamusetsa, akamuba hafi,….

 

9. Uyu mukobwa akunda umusore wihangana kandi wumva.

 

10. Umusore ufite ubwira kandi umwereka ko amushaka n’umwete mwinshi, uyu mukobwa niwe yifuza

 

Akunda umusore ugira amarangamutima y’urukundo ku buryo azumva akunzwe kandi agahabwa agaciro.

 

11. Akunda umusore uzi gutereta

 

Umusore uzi kumubwira ko ari mwiza mu buryo bwose. Umusore uzi gutereta mu buryo bwose (amagambo no mu bikorwa), byange bikunde azamwegukana.

 

Urukundo ni ikintu gikomeye cyane, buri wese aba ashaka kwitabwaho niyo mpamvu nawe ukwiriye guhitamo umuntu ukwitaho atari wa wundi uzakwitaho kuko ejo hashobora kuba ntaho. Jay Shetty yaravuze ngo ‘You can’t be what you can’t see’ (Ntabwo waba icyo utabona), rero icyo ubona ubu ni cyo gifite agaciro kurusha ibindi bizaza. Mukobwa hitamo neza nawe musore menya kwita kuwo ushaka utamubeshye.