Umunyarwandakazi Shallon yemeje Rema ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise Soundgasm || Udushya n'udukoryo byaranze igitaramo cya Rema- AMAFOTO

Umunyarwandakazi Shallon yemeje Rema ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise Soundgasm || Udushya n'udukoryo byaranze igitaramo cya Rema- AMAFOTO

Nov 21,2021

Umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria, yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali ava ku rubyiniro asa n’utameze neza aho yasanganiwe n’abacungaga umutekano we (bouncers) bakamutwara mu maboko, ni mu gihe abafana bari bagifite inyota yo gukomeza gutaramana na we.

. Umuhanzi Rema,Igitaramo Cy'umuhanzi Rema

. Amafoto Y''Umuhanzi Rema,Udushya Twaranze Igitaramo Cya Rema

. Rema Yeretswe Urukundo Rwinshi I Kigali

. Udukoryo Twabereye Mu Gitaramo Cya Rema I Kigali

 

Ni igitaramo cyari cyahujwe n’umukino w’intoranywa wa All Star Game 2021, aho Rema yataramye ageze hagati yaka umufana telefoni yifata selfie n’abakunzi be.

 

Ni igitaramo cyatangiye numa y’umukino wa BK All Star Game wegukanywe na Team Shyaka, hahise hakurikiraho igitaramo nyirizina cya ’Visit Rwanda All Star Game Concert’ aho benshi bari bategereje umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema.

 

Umwe mu bahanzi bari kuri gahunda ari we Bull Dogg yategerejwe ku rubyiniro arabura, ni mu gihe Kivumbi King we yaririmbye mbere y’umukino wa All Star Game.

 

Saa 20:10’ nibwo MC Tino wari uyoboye iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena yahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro, Mike Kayihura ni we wabimburiye abandi.

 

Yakiranywe ubwuzu bwinshi n’abakunzi be aho yabaririmbiye indirimbo ze zitandunye zakunzwe zirimo ’Anytime’, ’Sabrina’ yakoranye na Kivumbi waje no kumufasha ku rubyiniro ndetse n’indirimbo ye ikunzwe cyane muri iyi minsi ’Tuza’.

 

Hahise hakurikiraho Dj Marnoud wahawe umwanya ngo ashyushye abafana mu minota igera kuri 12 mu ndirimbo zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo, akaba yifashishije abarimo Mike Kayihura, Kivumbi na Dj Toxxyk.

 

Hahise hakurikiraho umuhanzi Social Mula, winjiriye mu ndirimbo ye "Bambe" yakoranye na Papa Cyangwe. Bijyanye n’umurego igitaramo cyari kimaze gufata, Social Mula yinjiriye hasi byatumye abari muri Arena batamwakira nk’uko bakiriye aba mbere.

 

Yahise akurikizaho ’Umuturanyi’, noneho abakunzi be bari bamaze gushyuha batangiye kujyana na we, yahise akurikizaho ’Yayobye’ indirimbo ye yakunzwe na benshi, abakunzi be bamufashije kuyiririmba.

 

Yakurikijeho "Super Star", byahinduye isura ubwo yari ageze ku ndirimbo "Kamwe" ya All Star aho yaririmbye agace gato kayo, yahise ahamagara Phil Peter baririmbana indirimbo bakoranye "Amata" aho abari muri Arena bahise binaga ibicu babafasha kuyiririmba ari nayo yasorejeho.

 

Dj Marnoud yongeye gufata urubyiniro ashyushya abantu bitegura umuhanzi Rema, kera kabaye uyu muhanzi yaje kugera ku rubyiniro saa 21:22’ aho yakirijwe amashyi menshi n’urusaku rwinshi bamwereka ko bamwishimiye.

 

Yataramiye abakunzi be ageze ku ndirimbo "Dumebi" biba ibindi aho Arena yose yahise ijya ibicu barayiririmbana irarangira.

 

Yahise akurikizaho imwe mu ndirimbo ze zikunzwe ari yo "Ginger Me" imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 20 kuri YouTube.

 

Rema wari umaze kwigarurira imitima y’abakunzi be bari muri Arena, yahise akurikizaho indirimbo imaze kurebwa na miliyoni zirenga 23 kuri YouTube ari yo "Soundgasm", yahise azana umukobwa w’umubyinnyi umenyerewe mu Rwanda witwa Shallon, aza kumufasha kuyibyina, uyu mukobwa wabyinaga mu buryo budasanzwe yafashije Rema gushimisha abafana be.

 

Yakomeje gutaramira abanyarwanda, ageze hagati ya aza kwaka telefoni umufana maze yifata selfie arangije arayimusubiza.

 

Uyu muhanzi wari wakomeje kugaragaza ko atemeze neza ku rubyiniro aho yagiye yicara hasi inshuro nyinshi, benshi bakagira ngo niko yabiteguye, yaje kuva ku rubyiniro asa n’utunguranye, arimo amanuka yakiriwe n’abari bashinzwe umutekano we (bouncers) maze bamutwara mu maboko nk’umuntu utameze neza, byari saa 22:05’, abakunzi be bari bakimukeneye.

Ni uku yinjiye ku rubyiniro yambaye, gusa aha yari amaze gukuramo mask y'umukara yinjiranye

Ni inshuro nyinshi yagiye afata akanya akicara hasi akamara amasegonda make

Imibyinire ya Shallon yashituye benshi

Shalon, inkumi yasanze Rema ku rubyiniro babyinana indirimbo ye ’Soundgasm’ yemeje benshi

Yatse umufana telefoni yifata selfie arayimusubiza

Yavuye ku rubyiniro asa n'utameze neza