Akamaro k'intagarasoryo(inkarishya) utubuto tw’ingenzi kandi tuvura indwara zinyuranye ziganjemo iz'ibikatu

Akamaro k'intagarasoryo(inkarishya) utubuto tw’ingenzi kandi tuvura indwara zinyuranye ziganjemo iz'ibikatu

Nov 22,2021

Inkarishya, intagarasoryo nk'uko mu duce tunyuranye bazita ni utubuto turi mu bwoko bw’intoryi  gusa tukaba duto cyane kandi tukarura.

. Ibintu bitangaje ku ntagarasoryo benshi bita iz'abakecuru

. Ibintu bitangaje byakubaho uramutse ugiye urya intagarasoryo

Usanga abakecuru baduhekenya cyangwa ugasanga yaratwanitse akoramo agafu akajya aminjira ku byo kurya. Si bo gusa, kuko gusanga umuntu wavukiye aho atubona ataraduhekenye biragoye dore ko ari utubuto twera ahantu twimejeje.

 

Inkarishya zigira amababi n’uduhwa rimwe na rimwe nk’intoryi, kikaba ari ikimera kimara imyaka igera kuri itatukicyeraho utubuto.

 

Nubwo abaturya akenshi bashobora kuba badukurikiyeho ubwo burure bwatwo, nyamara ni tumwe mu biribwa bivura bikanarinda indwara nyinshi nkuko muri iyi nkuru tugiye kubibona.

 

Akamaro k’inkarishya ku buzima:

 

1. Kuvura indwara yo kubura amaraso

 

Mu nkarishya dusangamo ubutare buhagije kandi ubutare ni ingenzi mu kuvura indwara yo kubura amaraso. Zikaba zifasha umubiri mu gukora insoro zitukura. Mu kubivura ushobora kuzitekamo isosi ukajya uyirya buri munsi.

 

2. Kuvura impiswi no guherwamo n’ibiryo

 

Utu tubuto twifitemo ubushobozi bwo kuvura impiswi, kuribwa mu nda nyuma yo kurya no guherwamo n’ibyokurya. Si ibyo gusa kuko utu tubuto dufasha abaribwa mu gifu no kuvura udusebe two mu gifu kuko tugabanya aside yo mu gifu

 

3. Guhangana n’inzoka zo mu nda

 

Kurya intagarasoryo ku buryo buhoraho birwanya bikanavura inzoka zo mu nda harimo za ascaris, ankylostome n’izindi. Hano uburyo bwiza ni ukuzumisha ukazirya ari ifu uminjira ku biryo

 

Izi mbuto kuzumisha ugakoramo ifu ivangwa mubyo kurya birwanya inzoka zo mu nda.

 

4. Guhangana na diyabete

 

Mu guhangana na diyabete ukoresha amababi hamwe n’imbuto. Uteka inkarishya noneho ukaminjiramo ifu yavuye mu mababi wumishije.   Ibi bigabanya isukari yo mu maraso.

 

5. Kurinda no kuvura inkorora n’ibicurane

 

Niba wafashwe na ka grippe kora isosi y’inkarishya uyihute igishyushye. Ibi bizagufasha gukira iyi ndwara

 

6. Kurinda kanseri

 

Inkarishya zirwanya bagiteri, imiyege kandi zikanarinda ikura ry’uturemangingo twatera kanseri.  Ubushakashatsi bugaragaza ko zirinda by’umwihariko kanseri y’ibihaha.

 

7. Kuvura indwara z’ubuhumekero

 

Indwara nka asima, inkorora zishobora kuvurwa no kugabanywa no gukoresha ifu y’inkarishya. Ushobora kuyirigata cyangwa se ukayiminjira mu byo kurya.

 

8. Kurinda indwara zinyuranye z’umutima

 

Mu nkarishya habonekamo saponins, flavonoids, torvosides, alkaloids, glycosides, tannins, cholorogenome, ibi byose bikaba ibinyabutabire bizwiho gusohora imyanda mu mubiri bikawurinda indwara z’umutima,kanseri no guturika kw’imitsi. Gukoresha ifu yazo bifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

 

Mu bihugu bimwe usanga zicuruzwa mu masoko

 

9. Kuringaniza igihe cy’imihango

 

Usanga abagore benshi n’abakobwa bagira imihango ihindagurika. Kurya inkarishya bizatuma imihango yawe igira igihe kidahinduka bityo kumenya igihe cyawe cy’uburumbuke ntibibe ikibazo.

 

10. Kurwanya uburibwe no kubyimbirwa

 

Abageze mu zabukuru usanga bataka za rubagimpande, indwara zinyuranye z’imitsi nka goute n’izindi. Kurya inkarishya bifasha umubiri gusohora uric acid izwiho kuba ariyo itera kubyimbirwa no kuribwa  mu ngingo ari byo soko ya goute. Mu mababi yazo dusangamo soasoline ikaba ingenzi mu kurwanya indwara zo kuribwa mu ngingo, umugongo, kubyimbirwa n’uburibwe muri rusange

 

NGAHO RERO SHAKISHA AHO WAKURA UTU TUBUTO TWITAGA UTW’ABAKECURU NAWE UDUSHYIRE KU IFUNGURO RYAWE TUZAKURINDA BYINSHI.