Ese Opozisiyo ni iki? Ese koko Leta y'u Rwanda ntiyemerera abatavuga rumwe na yo gutanga ibitekerezo - Igisubizo cya Perezida Kagame

Ese Opozisiyo ni iki? Ese koko Leta y'u Rwanda ntiyemerera abatavuga rumwe na yo gutanga ibitekerezo - Igisubizo cya Perezida Kagame

Nov 22,2021

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu Rwanda opozisiyo ihari, ko ahubwo itakabaye ibaho igamije gusenya, yemera ko hari ingingo zimwe na zimwe ntakuka ku kuba yakumvikanaho n'abari ku butegetsi ku neza y'abaturage n'igihugu muri rusange, ahakana ko igihugu cye kibangamira opozisiyo.

. Icyo perezida Kagame avuga kuri Opozisiyo yo mu Rwanda

. Abatavuga rumwe na Leta mu Rwanda ntibabangamirwa

. Opozisiyo bivuze iki mu mboni ya Perezida Kagame?

. Icyo Opozisiyo na Leta bagombye guhuriro byanze bikunze

 

Muri iki kiganiro cy'iminota ibarirwa muri 20 cyabereye mu ngoro y'ibiro by'umukuru w'igihugu Village Urugwiro, Perezida Kagame yasubije ibibazo by'Umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, iterambere ry’u Rwanda, imiyoborere, imibanire y'u Rwanda n'amahanga n'ibindi.

Umunyamakuru Ali ALDAFIRI yabajije Umukuru w'igihugu icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n'ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, maze Perezida Kagame abitera utwatsi.

Kuri iyi ngingo, Kagame yasubije ati "Opozisiyo irahari! Opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya. Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho."

Agaruka ku ntambwe imaze guterwa n'ingamba zakoreshejwe mu kubaka u Rwanda rushya, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize igihugu cyubatse politiki n'imiyoborere itanga icyizere cyo kugera aheza cyifuza.