Abasore: Dore ibintu 15 ugomba kumenya mbere yo kujya gutereta inkumi. Niba utabizi nta kabuza uzaterwa indobo

Abasore: Dore ibintu 15 ugomba kumenya mbere yo kujya gutereta inkumi. Niba utabizi nta kabuza uzaterwa indobo

Nov 22,2021

Niba uri umusore kandi ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n'ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugira ngo urugendo rw'urukundo ruguhire iteka ryose. Iyo umusore azi ibi bintu biragoye ko yaterwa indobo.

. Ibyo ukwiye kumenya mbere yo kujya gutereta

. Ibintu by'ingenzi ugomba kumenya ku bakobwa niba wifuza gutereta ukemerwa urukundo utavunitse

Ibyo Abakobwa Bakunda

. Ibyo Wamenya Ku Bakobwa,

. Ibyakurinda Guterwa Indobo,

. Ibyagufasha Guhabwa Urukundo Vuba

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu abakobwa bahuriraho, bemeza ko bibashimisha iyo babikorewe n’abakunzi babo. Ibi rero bikaba bifasha umusore gutereta uwo yifuza ko bakundana ndetse bikamuha amahirwe yo kutangwa (guterwa indobo) iyo abizi neza.

 

1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari 'Sexy'.

 

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

 

3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.

 

4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

 

5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye.

 

6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone

n’ubwo mwatandukana.

 

7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi

amureba mu maso.

 

8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

 

9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

 

10. Burya ngo iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

 

11. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

 

12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

 

13. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

 

14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

 

15. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere

kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.