Karabaye: Miss Josiane yarabeshywe ntiyabimenya. umusore wamwambitse impeta agiye gukora ubukwe n'undi mukobwa bamaze imyaka 5 bakundana

Karabaye: Miss Josiane yarabeshywe ntiyabimenya. umusore wamwambitse impeta agiye gukora ubukwe n'undi mukobwa bamaze imyaka 5 bakundana

Nov 22,2021

Nyuma y’umwaka n’amezi atatu umusore witwa Tuyishimire Christian asabye Miss Josiane ko yazamubera umugore agahita amwambika n’impeta ya fiancaille, kuri ubu uyu musore ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa ngo bamaranye imyaka isaga itanu mu rukundo.

Christian Wambitse Impeta Miss Josiane Agiye Gukora Ubukwe N'undi Mukobwa Bamaranye Imyaka 5 Bakundana.

. Umusore wakundanaga na Miss Josiane ari mu mwiteguro yo kurushingana n'undi mukobwa.

. Christian yamaze gutandukana na Miss Josiane

. Cristian wambitse impeta Miss Josiane ari kwitegura ubukwe

 

Ku ya 15 Kanama 2020 nibwo Christian yateye ivi yambika Miss Josiane impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe abyemera ntakuzuyaza mu birori byabereye ahitwa Notre Dame de Fatima mu karere ka Musanze.

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 na Tuyishimire Christian usanzwe afite company ikora ibijyanye na Graphic Design, icyo gihe batangaje ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana.

Imwe mu mafoto yasohotse kuri uwo munsi yagaragaza ko aba bombi bazakora ubukwe ku itariki ya 16 Gicurasi 2021, gusa iyi tariki yageze nta n’akanunu gahari ku bukwe bwaba bombi.

Amakuru avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Miss Josiane ndetse ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa witwa Anna aherutse kwambika indi mpeta.

Mu mpera z’icyumweru dusoje Christian yasangije abamukurikira kuri instagram amafoto atandukanye ari kumwe n’inkumi yitwa Anna, amagambo yaherekeresheje aya mafoto yumvikanishaga ko ibye na Josiane byamaze kurangira. Hari nk’aho yagize ati “Kuva 2018!! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki nicyo gihe.. inkuru y’urukundo rw’ukuri. Birabaye”.

Christian na Miss Josiane

Chris n'umukunzi we mushya