Burya ngo umugabo ategetswe gusohora incuro 21 buri kwezi - IMPAMVU

Burya ngo umugabo ategetswe gusohora incuro 21 buri kwezi - IMPAMVU

Nov 22,2021

Nkuko byatangajwe n'ubushakashatsi, ngo ni ngobwa ko umugabo nibura agomba gusohora inshuro zitari munsi ya 21 mugihe cy'ukwezi.

Ubushakashatsi buvuga ko biteganijwe ko abagabo bose bagomba gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi kugirango birinde kanseri ya prostate. Ubushakashatsi bwizera ko gusohora kenshi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate mugihe cyimyaka 18.

Byatangajwe ko abagabo bari hagati yimyaka 20 na 29, bashobora gusohora byibuze inshuro 21 mukwezi bafite amahirwe angana na 19 ku ijana yo kwirinda ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate kurusha abasohora gake wenda inshuro 4 kugeza kuri 7 mu kwezi.

Ubushakashatsi bwakomeje kandi buvuga ko abagabo bafite hagati y’imyaka 40 na 49, basohora byibuze inshuro 21 mu kwezi, bafite amahirwe angana na 22 ku ijana yokudasanganwa kanseri ya prostate. Uko ubikora cyane rero niko urushaho kwirinda kanseri ya prostate.