Umugore aratabaza nyuma yo kugurisha iduka rye amafaranga akayaha umukunzi we wamwizezaga ko bazabana

Umugore aratabaza nyuma yo kugurisha iduka rye amafaranga akayaha umukunzi we wamwizezaga ko bazabana

Nov 23,2021

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugore witwa Sarah Wambui Mbogo urimo gusaba ubufasha nyuma yo guhura n’uruvagusenya mu mujyi wa Mombasa, aho yaje aje guhura n’umukunzi we bahuriye kuri Facebook akanamuha akayabo k’amafaranga amwizeza kumugira umugore.

 

Sarah Wambui Mbogo w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko yavuye mu mujyi wa Nairobi aza mu gace ka Likoni, mu mujyi wa Mombasa muri Kenya azanwe no guhura n’umukunzi we bahuriye ku rubuga rwa Facebook ariko nyuma yo kuhagera agategereza uyu mukunzi we amaso agahera mu kirere.

 

Uyu mugore waje mu mugi wa Mombasa agurishije iduka rye, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yasabye Abanyakenya ko bamugoboka akareba uko yasubira mu mujyi wa Nairobi ndetse akanatangira ubuzima bushya. Ibi yabivuze nyuma yo kubura uyu mukunzi we ndetse akanarara hanze ijoro ryose muri uyu mujyi wa Mombasa.

 

Mu ijoro ryo kuwa gatanu w’icyumweru dusoje nibwo abapolisi bo mu gace ka Likoni mu mujyi wa Mombasa baje gutabara uyu mugore wari kumwe n’umwana we muto w’imyaka ine y’amavuko. Sarah yavuze ko yavuye i Nairobi aje guhura n’uyu mukunzi we wamubyiraga ko ari umupolisi wo mu rwego rw’Abofisiye.

 

Yakomeje avuga ko yahuye n’uyu mukunzi we witwaga Tom Sidilia ku rubuga rwa Facebook mu mwaka ushize wa 2020, ndetse ko kuva bamenyana bari batarahura ngo baganire amaso ku maso. Yagize ati: “Navuye Nairobi nza Mombasa nje gushyingirwa n’urukundo rw’ubuzima bwange, twari tumaze umwaka wose twandikirana kuri Facebook.”

 

Sarah yabwiye itangazamakuru ko mbere yo kuza muri uyu mujyi wa Mombasa, yabanje kugurisha iduka rye, akaba ari naryo rukumbi yashakiragamo imibereho ye ya buri munsi maze amafaranga yakuyemo amufasha mu rugendo andi agera ku mashilingi y’amanyakenya ibihumbi mirongo inani na bitanu (Ksh 85,000) ni ukuvuga asaga 784,000 Rwf, ayoherereza uyu mukunzi we ngo amufashe kubaka inzu bazabamo.

 

Yagize ati: “Numvaga ko byaba ari igitekerezo cyiza kumwoherereza amafaranga, kubera ko yari kubaka inzu ntwari kuzabamo twese nyuma yo gukora ubukwe. Byari bitegenijwe ko dukora ubukwe mu kwezi gutaha ku Kuboza 2021.”

 

Uyu mugore nyuma yo guhura nibi bibazo yavuze ko akeneye ubufasha by’ibihumbi bitanu by’amashiligi ya Kenya (Ksh 5,000) ni ukuvuga asaga ibihumbi mirongo ine na bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda (46,000 Rwf) yamufasha gusubira mu mugi wa Nairobi kuko nta bavandimwe afite ndetse na nyina wari kumufasha arwaye aho aba mu cyaro.

 

Uyu mukunzi we Tom mu butumwa bandikiranaga ngo yigeze no kumwoherereza amafoto ye ari mu mpuzankano za gipolisi. Nyuma yaho ngo yaje kujya apostinga aya mafoto bigera aho umuntu umwe amwandikiye amwihanangiriza kongera gupostinga amafoto ye. Mu marira menshi yagize ati: “Hari umuntu umwe wanyandikiye ansaba ko nahagarika gupostinga amafoto ye. Ndetse naje no guhamagara uyu muntu nkoresheje uburyo bwa Video Calling maze nsanga Tom yiyitiriraga undi muntu.”