ibitangaje kuri Vitamini E ifasha abagore n'abakobwa kugira uruhu rukeye n'umusatsi mwiza cyane. Dore ibiribwa wayisangamo

ibitangaje kuri Vitamini E ifasha abagore n'abakobwa kugira uruhu rukeye n'umusatsi mwiza cyane. Dore ibiribwa wayisangamo

Nov 23,2021

Muri iki gihe abantu benshi cyane cyane ab’igitsina gore usanga bahangayitse bashaka ubwiza bwaba ubwo ku ruhu nko mu maso ndetse n’ubwiza bw’umusatsi.Ibi rero kugira ngo babigereho bakoresha inzira nyinshi ndetse hari n’abo bidahira,aho kugirango uruhu rumere neza ahubwo rugahindana.

 

. Icyo wakora ugahorana uruhu rukeye n'umusatsi udacikagurika

. Akamaro ka Vitamini E

. Aho wabona vitamin E

 

Hakoreshwa amavuta menshi mu gushaka ubwiza ariko nayo agira ingaruka nyinshi ku mubiri.Ikindi kandi ushobora kubona uruhu rwawe rumeze nabi ukibwira ko ikibazo kiri inyuma nyamara ikibazo kirimo imbere mu mubiri. Abantu benshi kandi ntibazi ko Vitamin E ifasha muri ibyo byose.

 

Ibintu 5 bitangaje kuri Vitamin E mu kugira uruhu rwiza ndetse n’umusatsi mwiza

 

Nk'uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa healthystripes dore ibintu 5 bitangaje kuri Vitamin E mu kugira uruhu rwiza ndetse n’umusatsi mwiza.

 

1. Irinda uruhu gusaza,rugasa neza ndetse rukabobera

 

Vitamin E ifasha umubiri gukora intungamubiri zo mu bwoko bwa proteyini bita collagen iyi rero ikaba ifasha uruhu kurambuka neza bigatuma rudakanyarara bityo ntugire iminkanyari vuba,ari nacyo kimenyetso cyo gusaza.Niba rero ushaka kwirinda ko ugira iminkanyari,koresha vitamin E.

 

IZINDI NKURU:

Igisobanuro cy'ijambo Chouchou cyangwa Chou chou rikunze gukoreshwa buhumyi. Dore ibyo ugomba kwitondera mu kurikoresha

. Dore ibintu umugore wese uca inyuma umugabo we akora. Nubibona urabe maso

. Niba utazi ibi bintu ntuzigera ushimisha umugore wawe mu buriri. Dore icyagufasha kuba udasanzwe kuri we

. Umusore akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusaba imbwa ye kwifotoza nka Shaddyboo ikabikora - VIDEO

 

2. Ikuraho inkovu ku mubiri ndetse no mu maso

 

Hari abantu usanga bafite inkovu cyane cyane batewe n’ibiheri byo mu maso,ugasanga nko mu maso ni inkovu gusa,ubushakashatsi bwagaragje ko iyo ufashe iyi Vitamin E ukayivanga n’amavuta ya Olive byibuze ukajya ubyisiga rimwe ku munsi,bituma za nkovu zikira zigashiraho.

 

3. Ituma umusatsi umera ndetse ugakura neza

 

Iyi Vitamin E,ifasha gusana imizi y’umusatsi (hair follicles),ibi bigatuma umusatsi ukura neza ndetse ntupfuke,niba rero ushaka kugira umusatsi mwiza kandi ukanawurinda gupfuka,jya ufata vitamin E uvange n’andi mavuta usiga mu musatsi wawe.Ibi bizatuma ugira umusatsi mwiza.

 

4. Irinda kumera imvi imburagihe

 

Iyi vitamin ifite ibyo bita antioxidants bifasha igice runaka cy’umubiri kudahindura ibara,bityo rero bigatuma umuntu atazana imvi imburagihe.

 

5. Ikura imyanda mu mubiri ndetse no mu ruhu

 

Iyi Vitamin isukura uruhu,waba uyinywa nk’inyunganiramirire cyangwa se uyisiga nk’amavuta,ifasha gukura imyanda mu ruhu ndetse no mu mubiri muri rusange.

 

Ese iyi ntungamubiri ya Vitamin E twayikura mu bihe biribwa?

 

Hari byinshi mu biribwa dukoresha buri munsi bibonekamo Vitamin E,muri byo twavugamo nka:

 

-Soya

- Amavuta y’ibihwagari

- Avoka byibura kurya igisate ku munsi

- Imyembe

- Kiwi

- Brocolli

- Ubunyombwa

- Pomme

- Imboga rwatsi

- Ingano

- Sesame

- Ibihaza

- Amafi