Mani Martin yahishuye uburyo umukobwa yamuhereye uburozi kuri stage n'uburyo guma mu rugo yamuteye ihungabana kubera ibyo yamuzaniye

Mani Martin yahishuye uburyo umukobwa yamuhereye uburozi kuri stage n'uburyo guma mu rugo yamuteye ihungabana kubera ibyo yamuzaniye

Nov 23,2021

Umuhanzi Mani Martin yavuze byinshi ku mukobwa wagerageje kumuroga , ubwo yamuhanga impano ari ku rubyiniro, akamutegeka kuyifungura ajyeze kuburiri , anakomoza kw’ihungabana yatewe no gutakaza akazi mu gihe cya COVID-19.

. Mani Martin Yahuye N'agahinda Gakabije Kubera Covid-19

Umukobwa Yashatse Kuroga Mani Martin

Mani Martin Yahawe Uburozi Nk'impano

 

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yatangaje agahinda yatewe n’umukobwa wagerageje kumugoroga, amurogeye mu mpano yari amuzaniye amwereka ko amwishimiye.

 

Yagize ati "Umukobwa yampaye ururabo ndi kuri stage, barafotora ndishima kuko najyaga mbibona mu bitaramo bikomeye, tugiye gutaha arambwira ngo harimo impano, ururabo nze kurufungurira ku buriri, urabizi ngira amatsiko mvuye mu modoka yadutwaraga nahise ndufungura, ni nabyo byankijije, nasanzemo inzara nk’iz’igisiga, ijisho rinini nk’iry’ihene cyangwa imbwa, rigitose bikimeze nk’aho ari bwo bikiva mu kinyabuzima cyabyo, nagize ubwoba butarabaho.”

 

Mani Martin wasohoye indirimbo ‘Jelasi’, yavuze ko mu minsi ishize yahuye n’ihungabana rikomeye yabivuzeho .

 

Aho yabivuze ho agira ati “Abantu baba bafite ibikomere byinshi cyane pe, kandi mu muryango mugari w’abanyarwanda hari uburyo tutumva ibiintu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, twumva ahari ko turi umubiri ugenda cyangwa tuvuga ariko turi ibintu 3, turi umubiri, turi roho turi n’intekerezo, iyo mu ntekerezo utameze neza, ntabwo uba umeze neza mu by’ukuri.”

 

“Muri kiriya gihe cya COVID-19 igitangira, ntabwo najya kuvuga ku bandi, ntabwo naguhisha nakwivugaho ku giti cyanjye, byarangoye cyane kubyakira, hari igihe naguye muri icyo gihe cy’umuhangayiko ukabije kuko natakaje akazi nagombaga gukora, natakaje amasezerano agera ku 8 hanze y’u Rwanda nagomba kuba ndimo gukora, nta handi ufite ukura, utekereza ku gihombo cy’amafaranga, akazi njye nkora nko kuva mu gihugu ukajya mu kindi, iyo ubitakaje uba wumva ari nko kuva ku muturirwa ukagwa hasi.”

 

Uko iminsi yashiraga niko yagendaga arushaho kumera nabi, afata umwanzuro wo gufata umwanya akitekerezaho.

 

Ati “Byarangoye kubyakira, nkibaza nti ese bizagenda gute, buri munsi nkakira email ikuraho akazi (cancel), ni ikintu kitari cyoroshye kuri njyewe, birangora cyane kubyakira, biri no mu mpamvu zatumye mfata umwanya nkabanza nkatekereza neza, nkacecesha urusaku ruri muri njyewe n’ururi hanze yanjye, nkumva ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi.”

 

Avuga ko iyo wageze muri ibi bihe uba wumva nta cyizere ufite cyo kubaho, wibaza ikizakurikiraho, aho ngo umuntu aba yumva kubaho ntacyo bimaze.

 

Mani Martin yakomeje avuga ko akenshi na none ihungabana cyangwa agahinda gakabije umuntu akagira bitewe n’ibyo yanyuzemo mu bwana, aho we avuga ko yakuriye mu buzima butari bwiza ari naho yisanze yongeye kubitekereza cyane, ni njoro akabirota, yakanguka agasanga amarira yuzuye ku buriri bwe.

 

Ati “iyo ibintu wari wizeye mu buzima bigiye, nibwo uhita ubihuza na bimwe bya kera ukibaza uti kubera iki njye, aho niho nisanze ntangiye kurota ndira, nkakanguka nsanga amarira yuzuye ku buriri, nsubira hahandi, ntangira no kugenda nanga buri kintu cyose nakundaga, siporo, gukora imyitozo yo kuririmba, numva ntangiye kugira umushiha, hamwe nasanze telefoni nta cyiza ntegereje cyayiturikaho mpita nyifunga.”

 

Avuga ko yaje kugira amahirwe hari umuntu wari inshuti ye bamenyanye vuba, waje kumubura kuri telefoni ajya kumureba aho aba, ngo ni we wamubwiye ko ashobora kuba ari ‘Depression’, amugira inama yo kujya kureba abaganga babyigiye (therapist), aho ahamya ko byamugirye akamaro ndetse akaba yarakize.