Dore ibimenyetso 9 bizakwereka ko yifitiye undi bakundana! Kuramo akawe karenge

Dore ibimenyetso 9 bizakwereka ko yifitiye undi bakundana! Kuramo akawe karenge

Nov 25,2021

Kutizerana hagati y’abakundana n'abashakanye ni ikintu kiri gukura cyane muri iyi minsi, mbese kiri kuba nk’umuco w’urubyiruko rw’ubu, ahari wagira ngo hari uwabateye umwete wo kubikora. N’ubwo bimeze bityo si bose bamenya ko bashyizwe inyuma y’umuryango ngo batamenya uko iyo kinamico yo gucana inyuma iri gukinwa.

. Ibimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe yifitiye undi

. Umukunzi wawe aragutendeka dore ibimenyetso

 

Ni byo rwose ahari si wowe wifuza gucibwa inyuma n’uwo wita ko mukundana. Nta n'ubwo wakwihanganira kumenya ko uwo muntu ukunda mu isi nzima arimo kwishakira urukundo ahandi. Hari uburibwe buturuka muri icyo gihe kibi urimo kurenza ibindi. Mbere yo kwiyemeza ko ukunda umuntu rero ugomba kubanza kumenya neza ko ari uwo gukundwa nawe koko. Ese aragukunda ku buryo ushobora kumwizera hagati y’ibizungerezi bikurusha ubwiza bimuzengurutse?.

 

Gendera kubimenyetso, gusa nanone wigengesere. Ubundi ntukwiriye kuba umuntu uzava mu rukundo rwanyu urakaye kandi si wowe uzava mu rukundo rwanyu wataye umutwe, ibyo byirinde. Ugerageza kwihangana kuko uba ubona adakabije ariko uko ingeso ikura nyirayo adashaka kuyivaho niko uzagenda ubabara birangire aguciye inyuma byeruye mu maso yawe. 

 

Ese urifuza ako gahinda? Menya neza ko urinzwe. Wishyire mu maboko mazima. Twifashishije ikinyamakuru cyitwa ‘Relrules’ tugiye kurebera hamwe ibimenyetso icyenda (9) bizakwereka ko uri kugenda uruzakugeza ku marira n’agahinda.

 

Kukureka byambera nko kwiyemeza kwishyura umwuka wose mpumeka!

 

1. Atangira kwitwara nk’abandi bantu basanzwe akagufata nk’abandi rwose

 

Umuntu uri kugenda akuvamo, azakunda kumarana igihe n’abandi bantu batandukanye batari wowe. Nubona atangiye kujya akuburira umwanya uzabe umunyamakenga.

 

2. Atangira kujya agushinja amakosa yose y’ibyabaye

 

Birumvikana ariko, uyu muntu ntabwo agukeneye mu buzima bwe kandi ntashaka guhita abikubwira. Aha azakomeza gushaka uko yakugaragaza nka nyirabayazana.

 

3. Ufite ibyiyumviro ko hari ikitagenda neza

 

Iyizere. Gushidikanya kwawe gufite ishingiro. Abandi baragushaka kuguma utegereje rero utekereza byinshi biguhuma amaso ukaguma ushyizwe inyuma y’umuryango aho utabona ariko gushidikanya kwawe n’umutima nama wawe ntibizakubeshya.

 

4. Telefoni ye na Mudasobwa bye atangira kubirinda cyane abiguhisha

 

Ibimenyetso byo bishingiye aha, ntabwo ashaka ko ukomeza kumumenyera amabanga ntazemera ko wegera igikoresho cye.

 

5. Azakunda kujya yigira mwiza rimwe na rimwe

 

Afite ipfunwe aterwa no kuba aguca inyuma. Nawe azi neza ko ibyo arimo gukora atari byiza. Uyu muntu mukundana rero najya kugushuka ashaka gusibanganya ibimenyetso azatangira kwigira mwiza kugira ngo yikureho amakosa akomeze akuryarye.

 

6. Ntakikwikoza! Asigaye akugendera kure

 

Byombi ntabihari, kumubona imbonankubone ntabihari yewe n’amarangamutima ye ntayo. Azatangira kujya agusaba kumuha umwanya. Atangire kujya agabanya uko yakwisanzuragaho,………

 

7. Hari ibihinduka ku mubiri wawe

 

Byaba byiza cyangwa bibi birahari hari ikintu gihinduka ku mubiri wawe kandi bikaba ikimenyesto cy’uko uri kubeshywa. Iyo mubana mu buriri urabibona ntaba akikwishimira kuko aba arimo guhura n’abakurusha kwitwara neza muri icyo gikorwa. Ibi nibigenda neza icyo gihe azaba arimo gushaka kwihana.

 

8. Ahisha amabanga ye y’umunsi

 

Uyu muntu wibeshya ko mukundana, ntabwo aba ashaka ko umenya amabanga ye y’umunsi we uko wagenze aho yanyuze cyangwa ibyo yakoze. Ntabwo azirekura nta n'ubwo azatuma umenya ayo makuru y’abo yahuye nabo kuko nawe azi neza ko bitazagushimisha.

 

9. Atangiza amahane no gushyamirana hagati yanyu

 

Ntabwo akwishimiye, niyo mpamvu ajya ahandi. Agiye kujya ashaka uko yashyira kutumvikana hagati yanyu mube mwanarwana. Azagushinja utuntu duto cyane, afate amakosa yose ayakwerekezeho.