Ikibuno kinini n’uburanga ntibizagushuke! Dore ibimenyetso 10 bizakwereka umugore mwiza

Ikibuno kinini n’uburanga ntibizagushuke! Dore ibimenyetso 10 bizakwereka umugore mwiza

Nov 26,2021

Abagabo benshi usanga bahanze amaso ku bagore bafite ikibuno kinini, ba bagore tubona inyuma haba mu maso n’indi miterere y’umubiri bakavuga ngo ni beza, ariko ibyo byose hari igihe usanga waribeshye iyo mugeze mu rugo.

. Ibimenyetso biranga umugore mwiza wizihiye urugo

. Dore umugore mwiza uko aba ateye

. Umugore nk'uyu ntazagucike

. Dore ibyo wagenderaho uhitamo umugore mwiza

 

Burya kuba umugore afite uburanga inyuma ntibivuze ko aba ariwe witwara neza mu buriri cyangwa ngo ashimishe umugabo we mu buriri. Umugabo n’umugore iyo bageze mu buriri, mu gikorwa cy’akabariro, mbere na mbere umwe aba agomba gusangira na mugenzi we mu byishimo. Dore ibimenyetso 10 bizakwereka umugore mwiza mu buriri:

 

1. Umugore uzi inshingano ze: Umugore mwiza mu buriri ni wa wundi umenya inshingano ze, agomba kumenya ko uwo bagiye kubonana ari umugabo we, akamwubaha, akamutetesha. Benshi bibwira ko kunezezanya bitangirira mu buriri, oya, biba byatangiye kare, niyo mpamvu umugore mwiza atangira gushotora umugabo bakiri muri salo amubwira ibimugwa ku mutima, bakaza kugera mu buriri umwe yiyumvamo undi.

 

2. Umugore wirekura: N'ubwo waba ufite ikibuno kiza gute, nubwo waba uri nyampinga w’Isi, ufite ubwiza budasanzwe ariko uri injiji mu gufata neza umugabo ntabwo wahirwa n’urugo, umugore mwiza mu buriri ni wa wundi wirekura ku mugabo we, akamuha ibyo ashaka kandi neza, muri pozisiyo ibanogoye. Hari abadamu b’abanebwe, ugera mu buriri akagarama, akumva ko ibisigaye ari umugabo ugomba kwirwariza.

 

3. Umugore utinyuka: Umugore utinyuka umugabo we, amufasha kumubwira aho yumva haryoshye, aho yumva yamushimira, iyo utinyuka umugabo ukamubwira ibyiyumviro byawe na we biramufasha akakugeza ku ndunduro y’ibyishimo wifuzaga.

 

4. Umugore uzi gutegura umugabo: Nk’uko twabikomojeho haruguru, umugore mwiza uzamubwirwa n’uburyo uzasanga yakwiteguye, haba ku meza, ku buriri busa neza kandi bunafite isuku, akakwegera akagukorakora, akagusiga umubiri we n'ubwo yaba atabyibushye cyangwa ngo agire ikibuno kinini, akagukorakora kuva ku musatsi kugera ku kirenge, uwo ni we mugore mwiza mu buriri.

 

5. Umugore waciye imyeyo: Mu muco wa Kinyarwanda, 'Guca imyeyo' cyangwa 'Gukuna', ni ibintu abagabo benshi bagenderaho bakemeza ko umugore ari mwiza mu buriri, ni umuco wa kera ariko n’ubu urakora, ugaragaza ko umugore yahawe uburere na ba nyirasenge cyangwa nyina n’abandi bamureze, hari ababyitarutsa ko ari iby’aba kera ariko ntabwo wabikura mu mitwe y’abagabo.

 

6. Umugore ufite amavang1ngo ahagije: Umugore ufite amavanga1ngo menshi yizihira umugabo we. Iyo abagabo barimo gutera urwenya uzasanga bagira bati ‘umugore mwiza ni unyara’, icyo baba bavuga kirumvikana. Ubundi nta mugore utagira aya mavangingo, ahubwo ashobora kutayazana bitewe n’umugabo utazi kuyashaka cyangwa se umugore akaba afite uburwayi runaka.

 

7. Umugore wiyungura ubumenyi: Umugore mwiza ni wa wundi uhora ashaka kwiyungura mu bumenyi, kuri iyi ngingo aba agomba gushaka izindi nyigisho zamufasha kunezeza uwo bashakanye kurushaho, aba atandukanye na wa wundi uba azi ko hari ikibura, akicecekera agira ati ‘azajye abirya uko biri’.

 

8. Umugore ubanza Imana: Umugore uzi Imana, azi ubwenge, azi gushimisha umugabo, ntabwo yirata ubwiza n’ibyo mutunze, ahubwo akubaha nk’umugabo mu buriri akakugenera ibyishimo wifuza, ntabwo azaba ameze nka ba bandi bataha basingiza icupa (inzoga) bakirengagiza inshingano zabo nk’abagore. Bene uyu mugore uzi Imana ni na wa wundi utaguca inyuma.

 

9. Umugore unyurwa: Niba uyu munsi mukoze imibonano ntagere ku byifuzo bye, arakubwira mwese mukamenya aho byapfiriye ejo mukahakosora, uyu niwe mugore mwiza, uyu ntabwo azaguca inyuma ngo age gushaka abamugeza aho yifuza ngo abe yanakuzanira kabutindi ya SIDA kandi mufatanyije mwahagera.

 

10. Umugore uzi gushima: Mu gihe musoje igikorwa, wa mugore mwiza ni wawundi ukwegera mu ijwi rituje akakubwira ati ‘Merci mon patron, urakoze mutware, ndanyuzwe, ndagukunda’ yarangiza akakuryama mu gatuza akaba yakuganiriza utugambo turyohera amatwi. Atandukanye na wawundi uhora yirata ubwiza, igihe cyose ahora abugukangisha, muryamana ku nduru, ukoraho akikanga ngo uramuhanda.