Amashusho Ya Hamisa Mobetto Wabyaranye Na Diamond Asomana Na Rick Ross Wo Muri Amerika Akomeje Guca Ibintu - AMAFOTO + VIDEO

Amashusho Ya Hamisa Mobetto Wabyaranye Na Diamond Asomana Na Rick Ross Wo Muri Amerika Akomeje Guca Ibintu - AMAFOTO + VIDEO

Nov 26,2021

Nyuma y'igihe umuhanzikazi akaba n'umunyamideli Hamisa Mobetto ahakanye ko atari mu rukundo na Rick Ross bari bamaze igihe baca amarenga yo gukundana, kuri ubu bahuriye i Dubai aho bari kugirana ibihe byiza. Aba bombi bagaragaye mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bishimanye bikomeye mu kabyiniro k'i Dubai aho bari.

 

. Hamisa Mobetto ari kuryoshya na Rick Ross

. Urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya Mobetto na Rick Ross

. Hamisa Mobetto na Rick Ross i Dubai

 

Hamisa Mobetto umwe mu byamamarekazi byo mu biyaga bigari ukomoka muri Tanzania akaba yarigeze kugacishaho n'umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana, kuri ubu ari mu rukundo n'ikirangirire Rick Ross umuraperi kabuhariwe akaba n'umuherwe. Kugeza ubu aba bombi bari kubarizwa muri Dubai aho bakomeje kugirirayo ibihe byiza nyuma y'igihe bahakanye ko badakundana.

 

 

Iby'umubano wa Hamisa Mobetto na Rick Ross byatangiye kuvugwa no kugaragara ubwo aba bombi babwiranaga amagambo meza asize umunyu binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho Rick Ross atahwemaga kugaragaza urukundo afitiye umunyamidelikazi Hamisa Mobetto.

 

Ubwo Hamisa Mobetto yabazwaga niba yaba akundana n'umuraperi Rick Ross yarabihakanye avuga ko badakundana ahubwo ari inshuti zisanzwe. Icyakora nubwo yabihakanye ntabwo byabujije gukomeza kugaragara ko bombi bakundana n'ubwo ntawe urabyemera ku mugaragaro.

 

Ikinyamakuru Tuko Enterntainment cyandikirwa muri Tanzania cyatangaje ko Hamisa Mobetto yuriye indege mu minsi itatu ishize yerekeza Dubai asangayo Rick Ross wari ufite igitaramo aho yagombaga gutaramira mu kabyiniro kamwe ko muri Dubai. Mu mashusho Hamisa Mobetto yakomeje gushyira kuri Instagram yerekanye we na Rick Ross bari kugirana ibihe byiza aho bari bishimanye bikomeye ndetse bananyuzamo barabyinana.

 

Hamisa Mobetto na Rick Ross bakomeje kugirana ibihe byiza muri Dubai

 

Hamisa Mobetto kandi yerekanye indabo nziza Rick Ross yamwakirije amuha ikaze muri Dubai, izi ndabo ni nazo Rick Ross yerekanye kuri Instagram Stories aho yanditseho ati: "Ni izagenewe Umwamikazi wanjye" nkuko ikinyamakuru Hollywood Unlocked cyabitangaje. Yaba ari Rick Ross na Hamisa Mobetto bombi bakomeje gusangiza abafana babo ibihe byiza bari kugirana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

 

Ibi bibaye nyuma y'igihe kinini bivugwa ko Hamisa Mobetto wabyariye Diamond Platnumz yaba ari mu rukundo n'umuraperi Rick Ross gusa bombi bakabihakana.Iyi kandi ibaye inshuro ya mbere aba bombi bahuriye i Dubai aho bari kuryoshya nyuma yuko byagiye bivugwa ko bafite gahunda yo kuzahahurira.

 

REBA VIDEO HANO