Abakobwa: Dore inyungu yo kwima umusore igihe cyose mutarushinga ndetse n'uko wabigenza ngo ubigereho

Abakobwa: Dore inyungu yo kwima umusore igihe cyose mutarushinga ndetse n'uko wabigenza ngo ubigereho

Nov 26,2021

Abakobwa benshi bibeshya ko kuryamana n’umuhungu uba umufatishije, ko adashobora kuguca inyuma, ahubwo ko iyo agusabye ukamwima bituma ajya kubishaka ahandi akaguca inyuma.

Nyamara ibi nukwibeshya cyane, iyo wamenyereje ko umusore ko buri gihe uko agushatse ahita akubona, iyo akubuze gato ikibazo kiravuka. Urugero ushobora kuba waramenyereje umuhungu ko igihe cyose abishatse mugomba gusambana, iyo ugize impamvu utuma utabone, wenda ukarwara cyangwa se ukagira nk’urugendo rwa kure ukamarayo iminsi, bituma umusore aguca inyuma byaba ngombwa ugasanga yarakwisubiye yarishakiye undi.

Niyo mpamvu atari byiza na busa kuryamana n’umusore igihe cyose mutararushinga. Niba ushaka kwigarurira umutima w’umusore ugomba gukora uburyo bwose mutaryamana, birashoboka ko mu mizo ya mbere ashobora kuguca inyuma, ariko umutima we awuhoza kuri wowe.

Ikindi ntugomba gutuma umusore agukora ku myanya y’ibanga. Buri gihe ugomba kumutera amatsiko, ukamureka akagukora ku maguru, akagukora ku maboko no mu mugongo, ariko yajya gukora ku matako, ku gits1na, ku nda no ku mabere ugahita umufata intoki vuba na bwangu, yakomeza guhatiriza ugahaguruka ukamusiga aho.

Ibi bizatuma ahora agufitiye amatsiko, yibaza ukuntu ibice by’umubiri wawe bimeze, agahora atekereza ukuntu umunsi mwakoze urukundo bizaba bimeze, ibi rero bituma agusarira, bikarangira umutwaye umutima kuburyo ntawundi mukobwa ashobora gutekereza. Kandi n’ubwo yaguca inyuma kubw’ingeso yamunaniye, iyo ageze igihe cyo gushaka ntawundi ashobora kubana nawe keretse wowe.

Upfa gusa kumwereka ko umukunda kandi ko  kuba akwifuza nta kibazo kirimo ko ahubwo ari uko igihe kitaragera. Ibi bizatuma abona ko utandukanye cyane n'abandi kandi wiyubaha, uzi gufata ibyemezo bityo ko ushobora kuvamo umugore mwiza, umutima w'urugo nk'uko abanyarwanda babivuga.

Ikitonderwa: Ntuzamwime ngo uhe abandi kuko ibi byaba ari bibi cyane cyane aramutse abimenye.