Niba ubona ibi bimenyetso ku musore mukundana menya ko yiteguye gushinga urugo uramenye ntuzabe umwana ngo agucike

Niba ubona ibi bimenyetso ku musore mukundana menya ko yiteguye gushinga urugo uramenye ntuzabe umwana ngo agucike

Nov 27,2021

Abasore benshi bakunda kwicara bakibaza niba igihe cyabo cyigeze ngo nabo bashinge urugo rwabo, noneho ugasanga barabuze icyabemeza niba gushinga urugo ari ibintu bizaborohera cyangwa se bizababera ihurizo rikomeye.

 

Dore Ibintu 7 bigaragaza ko umusore yiteguye gushinga urugo

 

1. Kuba uri indahemuka mu mico no mu myifatire

 

Nk’uko tubizi abamaze gushinga urugo, kubaka urugo bivuze kubana n’umuntu umwe mudahuje igitsina mukabana mubuzima bwawe bwose usigaje ku isi. Rero niba utashobora kuba Iidahemuka mu mico no mu myifatire ngo ube washobora gukundana n’umukobwa umwe cyangwa.

 

Umusore umwe, byaba ari byiza cyane wibagiwe gato ibijyanye no gushinga urugo kuko byazakugora birenze kuko n’ubundi kuba Indahemuka kuwo muzarushinga, ibyiza wabanza ukitegura ukabanza guhitamo neza ugahindura imico mibi ahubwo ukaba indahemuka mu mico no mu myifatire.

 

2. Kuba wishimiye umukunzi wawe

 

Gushinga urugo ntabwo ari ikintu kimara igihe gito runaka oya ahubwo gushinga urugo ni ukwiyemeza kubaho ubuzima bwanyu bwose iteka. Rero muvandimwe niba ushaka kurushinga vuba bisaba ko uba ubyishimiye kandi ufitiye ubushake n’ubushobozi. Ugomba gushakana n’umuntu wishimiye kandi ukurimo hatarimo guhatiriza cyangwa ngo ushake umuntu ufite ubutunzi oya. Niba rero ariko bimeze witeguye gushaka kuko umuntu wishimira mwanamarana ubuzima bwanyu bwose musigaje ku isi.

 

3. Kuba ufite ibitekerezo bihamye kandi uri mukuru

 

Ugomba gushinga urugo nibura ufite imyaka irenze 21 y’ubukuru aba ari byiza cyane gushinga urwawe ukuze nibwo uba ufite ibitekerezo bihamye kandi bitarimo parapara. Mu rushako habamo ibintu bitandukanye si ko bihora ari umunezero cyangwa mukabana mumeze nk'abari nko muri Paradizo izira ikibi. Abashatse bose bazi ko gushaka umugabo cyangwa umugore ko bitoroshye ndetse hari aho bagera bakavuga bati ”Ntazibana zidakomanya amahembe”. 

 

Baba bashatse kuvuga ko mu rugo rw’abashakanye habamo ibyo mutumvikanyeho bitandukanye harimo gutongana, kuvuga nabi, umujinya n’ibindi mbese ugasanga rero mubaye nk’ishyaka rihanganye n’irindi. Niba rero uzi neza ko ibi bizababaho ndetse ukaba witeguye kujya ubikemura, ibibazo byose byavutse kandi mwabyumvikanyeho n’uwo mwashakanye bitabanje kugera kure nta kabuza uriteguye kuba washinga urugo.

 

4. Ufite ubwoba bwo gushaka

 

Mu by’ukuri abantu benshi bagiye gushaka habanza kuzamo ubwoba, rero si igitangaza kuba nawe wagira ubwoba kuko abantu benshi baba bashidikanya bafite ubwoba bwo gushinga urugo nibo barwubaka rugakomera. Niba ujya ushidikanya ndetse ukaba wiyumva nk'aho utazashobora kubaka urugo rugakomera menya ko atari wowe bibabayeho gusa, icya mbere ni uko uba wujuje ibisabwa.

 

5. Kuba ufite amafaranga

 

Ni byiza ko mbere yo kurushinga ugomba gutegura amafaranga uzakoresha mu bukwe ndetse n'ayo uzasigarana akazabafasha mwageze mu rugo, iyo uhubukiye ubukwe usigara amaramasa maze urugo rwanyu rukarangwamo n’ubukene. Mwembi mugomba kuba mufite amafaranga (Umusore n’Umukobwa). Rero niba witeguye ibi washinga urugo.

 

6. Kuba ufite umukunzi nibura uzi igihe kinini uzi n’abantu bamureze

 

Gushinga urugo ni ibintu bitoroshye, ntugomba kubihubukira upfa gushaka ubonetse wese mwamenyanye ejo nko kuri WhatsApp, Facebook, Twitter, mu modoka, mu rusengero, umurangiwe n’undi se, oya. Ahubwo ugomba kuba umuzi igihe kinini uzi n’ababyeyi be igihe abafite yaba ari imfubyi ukamenya abamurera kuko aho urererwa ushobora kugira imico imeze nk'iyabo neza. Niba wujuje ibisabwa washinga urugo.

 

7. Kuba umusore afite inzu

 

Kuba umusore afite inzu ni byiza cyane kuko muba muzayibamo mutekanye kandi ari umutungo w’urugo, rero igihe uri gukodesha mu rugo nta nzu mufite birabagora cyane, inama ni uko mwashaka mufite inzu noneho mugakodesha ari uko habaye impamvu yo kwegera aho mukorera. Rero wifitiye inzu washinga urugo.

 

Src:www.pschologytoday.com