Waba Ufite umukobwa ukunda ariko we akaba atabikozwa? Dore amabanga 4 yagufasha kwigarurira umutima we mu gihe gito

Waba Ufite umukobwa ukunda ariko we akaba atabikozwa? Dore amabanga 4 yagufasha kwigarurira umutima we mu gihe gito

Nov 28,2021

Rimwe na rimwe twibwira ko kwiyegereza umukobwa bigoye ariko hari uburyo ushobora kubitwaramo maze ukabona ko byoroshye kugira ngo umwiyegereze kabone n'ubwo we yaba atakwiyumvamo gusa birangira akwemeye.

 

. Amabanga yagufasha kwigarurira umutima w'umukobwa ukunda

. Icyo wakora ugakundwa n'umukobwa wakunaniye

 

Uburyo witwara imbere y’umukobwa ndetse n’uburyo muganira bishobora gutuma umukobwa yifuza buri gihe kuba iruhande rwawe. Tugiye kuganira kuri bimwe mu byagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa:

 

 1. Menya uburyo wegera umukobwa n’uburyo wamushimisha

 

Kenshi hari abasore baba bakeneye umukobwa kandi bafite icyo bamukeneyeho ugasanga basa n'ababaguye gitumo bakagenda bahita bagaragaza ikibagenza, icyo gihe umukobwa ntazabyakira neza. Ahubwo wowe niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa menya uburyo nyabwo bwo kumwisanzuraho ugerageze kumuganiriza kenshi ndetse no kumutega amatwi mu gihe afite icyo ashaka kukubwira. Muganirize kandi umubaze amakuru y’umuryango akomokamo n’amakuru yo mu bwana bwe, gerageza kandi kumwubaha kandi wishimire kumenya inshuti ze za hafi.

 

2. Menya imico muhuriyeho

 

Mu gihe muri kumwe n’umukobwa kugira ngo muryoherwe n’ikiganiro ni byiza ko kuba uzi ibyo akunda ndetse n'ibyo yanga. Burya biba byiza kandi iyo umwibarije ibimushimisha, ibyo akora ngo aruhuke mu gihe ananiwe, mu gihe wabimenye rero kandi ugasanga mubihuriyeho ni byiza kuba ari byo muganiraho kuri ibyo akunda. Niba mwese mukunda kureba filime z’urukundo, indirimbo ndetse n’ibindi, iyo umaze kubimenya uba ubonye icyo kuvugaho mu gihe muri kumwe bigatuma muryoherwa mwese n’ikiganiro bikarushaho kumushimisha no kumva akomeza ku kwiyumvamo.

 

3. Menya kwiyitaho no gusa neza

 

Ku bijyanye n’isuku y’umubiri ndetse n’imyambaro ugomba kwiyitaho kugira ngo utagaragara nk’usuzuguritse imbere ye kuko ubaye utikunda ngo wiyiteho nawe ntiyabasha kugukunda. Kwiyitaho si ukwambara ibihenze kuko ushobora no kwambara ibidahenze ariko wabyitayeho neza bikagaragara neza ndetse nawe ubwawe ubyambaye ukabyambara witunganyije neza.

 

4. Ntukigereranye n’abandi

 

Abasore benshi bakunda gukora ibintu byabo barebeye ku bandi bagashaka kwigira abo batari bo. Ikizagufasha kwigarurira umukobwa si uko uzigira uwo utari we ahubwo uzamwigarurira mu gihe wabashije kumwereka uwo uriwe wanyawe. Ukamwereka ko uko uri nyabyo ari iby'agatangaza kandi umwereke intego zawe, aha azabona ko ufite icyerekezo bimuhe icyizere ko ejo hazaba heza. N'uko yumve yahora iruhande rwawe.

 

Src:www.wikihow.com