Abasore: Dore Ibimenyetso Byakwereka Ko N'ubwo Uyu Mukobwa Umukunda We Adakururwa Na We Ndetse Atanagukunda Na Gato

Abasore: Dore Ibimenyetso Byakwereka Ko N'ubwo Uyu Mukobwa Umukunda We Adakururwa Na We Ndetse Atanagukunda Na Gato

Nov 29,2021

Ntabwo turaca kure muri iyi nkuru, turarasa ku ngingo. Niba umukobwa akora ibi bintu, ntabwo akwiyumvamo nta n'ubwo akururwa nawe, shaka izindi nzira ucamo.

. Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa atakwiyumvamo

. Uyu mukobwa ntagukunda na gato

 

1. Niba uburyo muvugana budafashije, ukaba ubona adashishikazwa nawe, kuba yaguhamagara, kuba yaguha umwanya, kuba wamubona igihe umushakiye,..Niba wandika igika cyose, yajya kugusubiza agasubiza mu ijambo rimwe, bikwereke ko adakeneye kuvugana nawe. Ibyo ni byo biba ku musore iyo umukobwa atamwiyumvamo.

 

2. Ntabwo yemera ko umukoraho, Umusore umwe yaravuze ati: "Njye nakundanye n'abakobwa nka bane ariko muri bose nta n'umwe wemeraga ko mukoraho, none ho hari uwambwiraga ko atabimenyereye, mu gihe undi we yambwiye ko ngo yigeze ahohoterwa kugeza ubwo ubu atakwemera ko hari undi umukoraho".

Uyu mukobwa ntiyagusoma mu ruhame, ntiyaguhobera mu ruhame, ntiyagufata ikigenza mu ruhame. Musore wanjye, umbabarire pe, ariko uyu mukobwa ntabwo agukunda habe na gato.

 

3. Nta muntu n'umwe yari yakubwiraho, ntabwo uziranye n'abantu. Aha ni tuvuga gutyo wumve ababyeyi be. Ahari inshuti ze muraziranye, ariko ntabwo wigeze ubona yashishikajwe no gutuma umenyana n'umuryango we. Inshuti ze ntacyo zisobanuye kuri we ariko iwabo hasobanuye byinshi, niba utarahagera rero musore wanjye, uyu mukobwa ntabwo ahari ku bwawe.

 

Urukundo ni ikintu kigora cyane no kucyumva ku buryo akenshi bitumvikana ukuntu umuntu akunda mugenzi we undi akamuryarya. Ibi bimenyetso bizatuma urekera aho kwizera umuntu udahari.