Abakobwa: Dore ibintu byoroshye byagufasha kwegukana umutima w'umusore wihebeye bitakugoye na gato
Biragoye kubona umukobwa ukoresha amagambo kugirango areshye umusoreni ibintu uzabona gake cyane bikarushaho kuba gake cyane iyo tugeze mu Rwanda.Twifashishije imbuga za interneti twasanze hari bimwe mu byo umukobwa yakora bikamufasha kwegukana umusore yahoze arota.
. Uko Wakwigarurira Umutima W'umusore Ukunda
. Icyo Wakora Bigatuma Ukundwa N'umusore Wihebeye
Ahanini iyo urebye bisaba ko umukobwa yumva ko yikunze we ubwe, kumva ko ar mwiza ndetse ntiyigereranye n'abandi.Kwigirira icyizere ndetse no kwishyiramo akanyabugabo.Ibi igihe wabyujuje neza bizaba bimwe mu byagufasha kureshya no kwegukana umusore wakunze mu buryo bukoroheye.
Ibi ntabwo bivuze kwitera ibirungo bikabije cyangwa kwambara imyenda ihambaye ,iyo wambaye imyenda isanzwe biba bihagije kugirango babone uteye amabengeza, ndetse udahinda ahubwo kwiyoroshya , kumusetsa, no kumusekera igihe muri kumwe mbese ugaharanira kuba uwo uri we, ni byo bizatuma umusore akwiyumvamo byanze bikunze.