Umukobwa warangije Kaminuza yahindutse umusazi yambara ubusa nyuma yo kubenga umusore wamwishyuriye ishuri
Inkuru ibabaje cyane yatumye abantu benshi batungurwa y’umukobwa warangije kaminuza aho kugirango atangire akazi ahubwo bakabona arahindutse atangiye kugenda yivugish mu muhanda atoragura imyanda aho yajugunywe, nawe ubwe ubona asa n’umwanda nta kwiyitaho.
Byatangiye aho umugabo utatangajwe amazina yakundanye n’umukobwa (nawe amazina ye atavuzwe) noneho yiyemeza kwimwishyurira amafaranga y’ishuri guhera mu mashuri yisumbuye kugeza arangije kaminuza.
Ikigaragara nuko aba bombibakundanaga ndetse banakundana igihe kinini cyane ku buryo umugabo yiyemeje gufata uyu mukobwa mu kaboko amwishyurira mashuri, bateganya kuzarushinga umukobwa arangije kwiga kuko yari yarabimwijeje.
Umukobwa yagiye mu ishuri arangiza ayisumbuye maze akomereza muri kaminuza. Kubera urukundo bakundanaga, umugabo yakomeje kwishyura amafaranga y’ishuri kugeza abashije kurangiza amasomo ye ya kaminuza, bitewe n’ikizere yari yarahawe ko bazahita bashyingiranwa rwose umukobwa arangije amasomo ye.
Ariko siko byagenze kuko umukobwa amaze kurangiza kwiga muri kaminuza, ibintu byarahindutse bitewe rwose n’umukobwa. Bivugwa ko akimara kurangiza kaminuza, uyu mukobwa yahinduye uko yiyumvagamo uyumugabo, kuko yahise amukatira amujugunya nkabo batigeze bamenyana nubwo muri iyo myaka yose yari yaramusezeranije ko bazashyingiranwa nyuma yo kurangiza amasomo ye.
Amaherezo, umugabo ntiyigeze yumva ibimubayeho, yananiwe kubyakira, nyuma yo kumara iyo myaka yose yishyura amafaranga yishuri.
Umugore yahisemo kumusiga kuko yari amaze kubona ko ari ku rundi rwego, abona ko ntaho agihuriye n’uwo mugabo n’ubwo ariwe wamugejeje kuri urwo rwego.