Umufasha wa Perezida w'u Burundi yahaye ubutumwa bukomeye Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida w'u Burundi yahaye ubutumwa bukomeye Jeannette Kagame

Nov 29,2021

Umugore wa perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, yatangaje ubutumwa bwo kwishyuka kuri mugenzi we Jeannette Kagame, umugore wa perezida w’u Rwanda, ku isabukuru y’imyaka 20 y’umuryango Imbuto Foundation yashinze yizihijwe muri weekend ishize.

. Angeline Ndayishimiye yashimiye Jeannette Kagame ku bikorwe bye by'indashyikirwa

. Umubano w'u Rwanda n'Uburundi urimo urasubira mu buryo

 

Watangiye mu 2001 ari umushinga wo mu biro by’umugore w’umukuru w’igihugu wo gufasha abakene banduye SIDA, mu 2007 uhindura izina witwa Imbuto Foundation winjira no mu bindi bikorwa by’uburezi no guteza imbere urubyiruko.

 

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Madame Ndayishimiye yagize ati: “…Ibikorwa wagezeho mu myaka 20 byafashije abaturage ni ibyo gushima.”

 

Muri Gashyantare (ukwa kabiri) 2020, Madame Ndayishimiye nawe yashinze umuryango ufasha iterambere ry’abagore, uburezi, n’ubuzima, witwa Bonne Action B.A Umugiraneza Foundation.

 

Ubutumwa bwe kuri mugenzi we w’u Rwanda ni ikindi kimenyetso cy’ubucuti n’umubano birimo byubakwa bushya hagati y’abategetsi b’u Burundi n’u Rwanda nyuma y’imyaka irenga itanu babanye nabi.

 

Nubwo hamaze kuboneka ibikorwa byo gusubiranya umubano hagati y’ibihugu byombi, imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abatuye ibihugu ntiburasubira nka mbere ya 2015.

 

Inzobere mu bubanyi n’amahanga zivuga ko ibikorwa by’abategetsi b’ibi bihugu muri iki gihe cyo gusubiranya umubano ari byo bizagena niba ubucuti n’imigenderanire bizasubira nka mbere.

 

BBC