Abasore: Dore ibimenyetso 10 byakwereka umukobwa ugukunda nta buryarya

Abasore: Dore ibimenyetso 10 byakwereka umukobwa ugukunda nta buryarya

Nov 29,2021

N'ubwo atari bose ariko hari abasore batazi kubasha kumenya niba umukobwa yabakunze cyangwa abafitiye amarangamutima. Kutabasha kumenya niba umukobwa agufitiye amarangamutima byaba intandaro yo kwitinya no kudatera intambwe nk’umusore ngo usabe urukundo.

. Ibimenyetso biranga umukobwa ugukunda nta buryarya

. Umukobwa ugukunda bya nyabyo

. Ni gute namenya ko umukobwa ankunda?

 

Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa akwiyumvamo:

 

1. Yumva mwahorana:

 

Nk'uko hagati y’abantu bakundana bigenda, umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

 

2. Kukwereka inshuti ze

 

Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. N'ubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwa mbere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

 

3. Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese

 

Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

 

4. Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe

 

Ibi bituma ahora agusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, ubukwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

 

5. Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira

 

Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubangamiye. N'ubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we n'ubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nk'aho wamurutishije abandi

 

6. Indoro

 

Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.

 

7. Ibiganiro by’urukundo

 

Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira. Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

 

8. Umunsi w’amavuko

 

Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi wizihizaho italiki wavukiyeho ubona yashyashyanye akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda, ntakabuza aragukunda.

 

9. Ni umufana wawe ukomeye

 

Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

 

10. Gukora ibikorwa bikureshya

 

Mu gushaka ko umureba, umukobwa agerageza gukora uko ashoboye ngo umwiteho, umurebe. Ibi bigendana no kwambara imyambaro ikureshya, ijwi rituje, inseko nziza,..

 

Icyitonderwa:

 

Bitewe n'icyo agushakaho, umukobwa ashobora kukwereka ibi bimenyetso ndetse n’ibyo tutavuze hano, ukibwira ko agukunda ariko ibyo ubona bihabanye n’ibimuri ku mutima, afite ikindi kimugenza. Abakobwa barimo ibyiciro byinshi. Bitewe n’uko umukobwa ateye, ashobora kutagukorera cyangwa kukwereka ibi bimenyetso atari uko atakwiyumvamo ahubwo ari ukubera ko atazi kwerekana amarangamutima ye. 

 

Src:www.Wikihow.com