Umuryango wa Rwigara urishyuzwa amafaranga asaga Miliyoni 349 FRW
Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda rwanzuye ko Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ugomba kwishyura miliyoni zisaga 349 y’umwenda utishyuye banki y’ubucuruzi ya Cogebank.
. Urubanza rw'umuryango wa Rwigara na COGEBANK
. Umuryango wa Rwigara watsinzwe urubanza uregwamo na COGEBANK
. Rwigara Adeline yatangaje ko bagiye kujurira nyuma yo kutishimira icyemezo cy'urkiko
Abo mu muryangio wa Rwigara baregaga basaba ko uru rukiko rwemeza ko nta mwenda bafitiye iyi Banki no gusaba gusubizwa umutungo utimukanwa batanzeho ingwate ubwo bakaga inguzanyo muri 2014.
Umucamanza yavuze ko bari basabye inguzanyo ya miliyoni 821 FRW yagombaga kwishyurwa n’inyungu zayo mu gihe cy’umwaka umwe.
Umucamanza yavuze ko muri 2017,Prime Insurance Company yishyuye Cogebank miliyoni zisaga 540 FRW aho kuba miliyoni 600 FRW nkuko abo kwa Rwigara bari batanze ikirego.
Nyuma Prime Insurance yatanze ikirego mu rubanza yise urw’akarengane isubirishamo urubanza.Urukiko rw’Ubucuruzi rwategetse Cogebank gusubiza Prime Insurance miliyoni 349 bivuze ko hagumyemo umwenda abo kwa Rwigara bari babereyemo iyo Banki.
Cogebank ivuga ko uruganda PTC rw’abo kwa Rwigara rwemera amasezerano y’inguzanyo bahawe n’iyi Banki ko ikirego cyabo nta shingiro gifite.
Uru rukiko rwavuze ko kuba Cogebank yarategetswe kwishyura ziriya miliyoni 349 kandi ari izo bari bishyuriye PTC bivuze ko abo kwa Rwigara bagomba kwishyura uwo mwenda.
Rwakomeje ruvuga ko nta kindi Cogebank yari gukora uretse guhindukirira PTC ikayishyuza kandi ko uru ruganda rugifite izo nshingano zo kwishyura.
Umucamanza yahise ategeka abo kwa Rwigara guhita bishyura Cogebank miliyoni 349,572,425 FRW.Yabaciye kandi indishyi y’ibihumbi 700 arimo ayo gushora Cogebank mu manza n’amafaranga y’ikurikiranarubanza y’umunyamategeko.
Umucamanza yategetse ko igihe uwo mwenda uzaba utarishyurwa batagomba gusubizwa ibyangombwa byabo ku mitungo itimukanwa. Icyakora ntacyo yavuze ku kuba iyi mitungo ishobora kugurishwa mu cyamunara.
Imwe mu mitungo y’abo kwa Rwigara iherereye muri Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge indi iri mu Kiyovu.
Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara yabwiye IJWI RY’AMERIKA ko batishimiye uyu mwanzuro bagiye kujurira,ngo ntabwo bazacika intege.
Ijwi ry’Amerika