Bigabanya ibiro bikanongera itoto ku babikora! Menya iby'agaciro umubiri wungukira mu gusomana
Gusomana ni ikimenyetso cy’urukundo kuri bamwe, kikaba ikimenyetso cy’imyitwarire mibi ku bandi. Mu muco wa kinyafurika, gusomana byo bisa n’aho ari bishya, ubikoze afatwa nk’umunyamahanga cyangwa se uwataye umuco. Gusa bifite akamaro gakomeye.
. Akamaro Ko Gusomana
. Inyungu Yo Gusomana
Wenda muri iki gihe aho bisa n’ibitangiye kumenyerwa, ni mu mijyi ariko naho iyo ubikoreye mu ruhame, ntihabura abakureba ukundi. Icyakora n'ubwo bitavugwaho rumwe ku babikora, gusomana ni ikimenyetso kiza, gifite n’akamaro ku buzima bw’ubukora.
Impuguke akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku rukundo, Andréa Demirjian we yagize ati “Gusomana ni urukundo ruhamye. Uba wageze mu mwanya wa roho yawe. Gusomana bigera ku ndiba y’umutima wawe kuko ni bwo buryo bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Gusomana rimwe ku munsi bishobora kukurinda kurwara.”
Imimaro 8 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana:
1. Bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso
Impuguke Demirjian ivuga ko “gusomana” bituma umutima w’umuntu utera neza, bikawuha umutuzo uwuha kugabanya umuvuduko w’amaraso. Bituma amaraso atembera neza mu ngingo zose z’umubiri.
2. Bigabanya kuribwa umutwe n’imisonga
Demirjian avuga ko nk’umuntu uribwa umutwe ndetse n’abaribwa kubera kujya mu mihango, iyo basomanye n’abo bakunda akanya kanini bibafasha kugabanya uburibwe bari bafite. Uyu mugabo avuga ko nk’ababana cyangwa abakundana, badakwiye kugira urwitwazo igihe barwaye umutwe, ahubwo ko ari byiza gufatirana icyo gihe bagasoma abakunzi babo kugira ngo nabo boroherwe.
3. Byoza amenyo
Kubera imvubura z’amacandwe zivubura menshi iyo muri gusomana, ayo macandwe yoza amenyo, bikayarinda umwanda ushobora kuyajyaho ukagutera uburwayi bw’amenyo.
4. Kwigirira icyizere
Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage bwagaragaje ko abagabo bava iwabo mu ngo bamaze gusomana n’abagore babo, biriranwa icyizere n’akanyamuneza ku kazi kandi bagatanga umusaruro.
5. Bituma uhorana itoto
Demirjian avuga ko gusomana birambura imitsi yo mu ijosi n’ibice byo ruhekenyero bigahora birambuye ari naho hakunze kugaragaza ko umuntu akuze. Iyi mpuguke ivuga ko mu gusomana uba urambura iyo mitsi maze uhagora ugaragara nk’umusore cyangwa inkumi.
6. Ni intangiriro nziza ku bashaka gutera akabariro
Demirjian avuga ko iyo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ubwo mwese cyangwa umwe muri mwe aba atabishaka cyangwa atabirimo neza. Avuga ko gusomana ariyo ntangiriro nziza, ituma mubanza kwiyumvanamo, bikaza gutuma n’igikorwa kiri imbere kigenda neza.
7. Gusomana bibyutsa imisemburo y’ibyishimo
Niba ubabaye, wikiyicisha agahinda, shaka umukunzi wawe umuhe akabizu. Demirjian avuga ko gusomana bivumbura imisemburo y’ibyishimo mu bwonko, uwari ufite agahinda kakagenda.
8. Kugabanya umubyibuho
Demirjian avuga ko gusomana ari byiza kuko bigufasha kugabanya ibiro iyo ufite umubyibuho ukabije. Avuga ko ubusanzwe nk’iyo uri muri siporo isanzwe, nibura bigutwara iminota 30 kugira ngo ugabanye calories hagati ya 8 na 16 mu mubiri wawe, nyamara ngo gusomana by’akanya gato bishobora kubigufashamo byihuse.
Src: www.CNN.com