Biratangaje: Inkumi yabonye akazi ko gukora mu ndege nyuma yo kujya mu kizamini cy’akazi nta butumire yahawe

Biratangaje: Inkumi yabonye akazi ko gukora mu ndege nyuma yo kujya mu kizamini cy’akazi nta butumire yahawe

Dec 01,2021

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Uche Anaekwe uri mu byishimo nyuma yo guhabwa akazi yabonye mu buryo butangaje. Uche yafashe icyemezo ajya ahatangirwaga ikizamini cy’akazi nta butumire yahawe nk’abandi ku bw’amahirwe atoranywa mu bahawe akazi.

 

Abantu bakunda kuvuga ko icyawe ntaho cyijya, ibi ni byo byabaye ku nkumi yo mu gihugu cya Nigeria yari imaze amezi atari macye ishakisha akazi ariko yarahebye. Uche Anaekwe yafashe icyemezo gitangaje ajya kugerageza amahirwe ye ahatangirwaga ikizamini cy’akazi nta butumire yahawe birangira amusekeye.

 

Uyu mukobwa mu butumwa yashyize ku rubuga rwa LinkedIn kuwa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko kuwa 29 Ugushyingo ari bwo yafashe icyemezo agapakira ibikapu bye maze akajya mu mujyi wa Lagos gushaka akazi ko gukora mu ndege.

 

Uche yatangaje ko yaje kumenya amakuru ko hari kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere yitwa Dana Air yari igiye gukoresha ikizamini cya Interview abantu batandukanye yari yatumiye. Aya makuru Uche yayabwiwe n’inshuti ye bahuriye ku mbuga nkoranyambaga nayo yari ifite gahunda yo kujya muri iki kizamini, niko guhita afata icyemezo cyo kujya kugerageza amahirwe nawe.

 

Uyu mukobwa w’inshuti ya Uche Anaekwe mu biganiro bagiranye yamubwiye ko hari ikizamini cya Interview yatumiwemo, amubwira aho kizabera, italiki ndetse n’isaha ikizamini kizatangira gukorwa.

 

Uche akimara kumva aya makuru yahise afata icyemezo cyo kuzajya aho ikizamini kizabera n'ubwo atari ku rutonde rw’abatumiwe kuza gukora ikizamini. Uche yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyitoroshye cyo kujya muri iki kizamini ariko nyuma yaho ibyakurikiyeho yabwiwe byaramutunguye.

 

Uche Anaekwe mu byishimo nyuma yo kubona akazi 

 

Nyuma yo gusekerwa n’amahirwe Uche yashimiye cyane iyi nshuti ye y’umukobwa bahuriye ku mbuga nkoranyambaga wamuhaye amakuru. Iyi nshuti ya Uche Anaekwe we ntabwo amahirwe yamusekeye ngo abone akazi nka mugenzi we. Iyi nkuru yashimishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bagaragaje imbamutima zabo arinako bamwifurizaga ishya n’ihirwe mu kazi gashya yatangiye.