Ingabo za Ethiopia zambuye imigi myinshi inyeshyamba za TPLF nyuma y'aho Abiy yigiriye ku rugamba

Ingabo za Ethiopia zambuye imigi myinshi inyeshyamba za TPLF nyuma y'aho Abiy yigiriye ku rugamba

Dec 02,2021

Leta ya Ethiopia kuri uyu wa Gatatu, yatangaje urutonde rw'imijyi myinshi ingabo z'iki gihugu zisubije nyuma y'igihe yarigaruriwe n'inyeshyamba za TPLF.

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia kuri Twitter byavuze ko ingabo z'iki gihugu zambuye TPLF imijyi ya Kasagita, Burqa, Waiima, Chifra, Chiftu, Dire Ruqa na Alele Sulula; sisubizaho ubutegetsi bwa Leta ndetse hanahita hatangira imirimo yo kuyisana.

Ku rugamba rwo mu gace ka Gashena ho ingabo za Ethiopia zifatanyije n'izo muri Amhala zigaruriye imijyi ya Arbit, Aqet, Dibiko, Dabo na Gashena.

Ingabo za Ethiopia kandi zigaruriye imijyi ya Jama Degollo, Wereillu, Genete, Finchoftu na Aqesta muri Wereillu; ndetse n'uduce twa Mezezo, Molale, Shoa Robit na Rasa two mu karere ka Shoa.

Ejo ku wa Kabiri Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yari yatangaje ko ingabo ze ziri gusatira intsinzi muri iriya ntambara imaze umwaka urenga, asaba abarwanyi ba TPLF bahanganye kuyamanika.

Ati: "Urubyiruko rwo muri Tigray ruri gupfa boshye amababi. Muruzi ko rwatsinzwe, rukomeje kuyoborwa n’umuntu udafite icyerekezo na gahunda."

"Bagomba kuyamanika uyu munsi imbere y’Ingabo za Ethiopia, izidasanzwe, inyeshyamba n’abaturage."

Amashusho yagiye hanze ejo ku wa Kabiri yerekana Abiy yambaye umwambaro wa gisirikare, ari mu gace bikekwa ko ari aka Afar gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Ethiopia.

AFP ivuga ko mu byumweru bishize aka gace kabereyemo imirwano ikaze, bijyanye no kuba TPLF yarashakaga kwigarurira umuhanda munini unyuzwamo ibicuruzwa byinshi bijya i Addis Ababa.

Ku Cyumweru gishize Ethiopia yatangaje ko ingabo zayo zigaruriye umujyi wa Chifra wo muri kariya gace, mbere y’uko Abiy ejo ku wa Kabiri atangaza ko ibice Ethiopia ikomeje kwigarurira bigomba kwiyongeraho icya Amhala cyo mu Burengerazuba bw’igihugu.

Ati: "Umwanzi yaratsinzwe. Twegukanye intsinzi tutatekerezaga turi kumwe n’ingabo zo muri Eastern Command mu munsi umwe wonyine. Mu Burengerazuba na ho tuzasubiramo iyi ntsinzi."

Ku wa Mbere w'icyumweru gishize ari bwo Abiy yatangaje ko agomba kujya kuyobora ingabo z'igihugu cye ku rugamba.

Minisitiri Abiy mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatatu, yashimiye ingabo z'igihugu cye ziri ku rugamba, agaragaza ko intsinzi iri gusatirwa ari umusaruro wo gushyira hamwe kw'abanya-Ethiopia mu nzego zose.