Abasore n'inkumi 50 bafatiwe mu nzu bari mu kirori cy'ubusambanyi - AMAFOTO

Abasore n'inkumi 50 bafatiwe mu nzu bari mu kirori cy'ubusambanyi - AMAFOTO

Dec 02,2021

Polisi yo mu gace ka Kira yataye muri yombi abasore n'inkumi bagera kuri 50 bari mu birori byo gukora imibonano mpuzabitsina (Sex party) mu mazu yitwa Malaika mu gace ka Semwogerere, muri Zone ya Bukoto muri Diviziyo ya Nakawa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

 

Blizz ivuga ko aba bose bafashwe kandi bamwe basanzwe batangiye igikorwa nyir'izina cyo gusambana.

Polisi yabaguye gitumo bamwe batangiye gusambana

 

Hari amakuru ko aba bose bazagezwa mu rukiko ku bwo kurenga ku mabwiriza y'umukuru w'igihugu mu kugera mu rugo no kwirinda Coronavirus.

Aba sibo ba mbere bafatiwe muri iki gikorwa gusa amakuru avuga ko ibi birori bikorwa hirya no hine cyane mu rubyiruko.

Inkumi zari zabukereye muri icyo gikorwa cyo guhuza ibitsina

 

Hagati aho, ari ba nyir'inyubako Malaika cyangwa polisi nta ruhande ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru.

 

Abasore nabo bari bahabaye bakereye ibirori

Amafoto: Ugblizz