Umugore yakubitiye umugabo kuri televiziyo abantu bagwa mu kantu - VIDEO

Umugore yakubitiye umugabo kuri televiziyo abantu bagwa mu kantu - VIDEO

Dec 11,2021

. Umugore yakubise urushyi umugabo we kubera kuvuga ko agira umwanda

. Abantu batunguwe nyuma y'uko umugore akubitiye umugabo  mu kiganiro kuri televiziyo

Umugore wo muri Ghana we n’umugabo we ubwo bari mu kiganiro byaramunaniye kwihangana, maze akubita urushyi umugabo we abanyamakuru n’abatumirwa bose baraho barumirwa. Ibibazo by’aba bombi byahinduye isura kuri Radiyo bari batumiwemo mu kiganiro cy’abashakanye.

 

Imbere y’umunyamakuru watunguwe ubwo yabazaga kuri radiyo uyu mugabo imbonankubone imyifatire idasanzwe y'umugore we mu rugo, maze umugabo nawe nta kuzuyaza, atitaye ku bandi bashyitsi bari muri sitidiyo, umugabo ati: “Imyifatire idasanzwe y’umugore wanjye, agira umwanda mwinshi usibye kandi iby’umwanda, akunda kubika umwanda n’inkari mu cyumba”.

 

Ibi bintu byarakaje cyane uyu mugore, maze akubita umugabo we urushyi ndetse aramutuka karahava abari aho barumirwa; ibyari ibiganiro byubaka umuryango bihinduka intonganya.

 

Src: www.legit.ng