Umusore Yashyize Ku Isoko Impyiko Ye Kugirango Abone Inkwano Yaciwe No Kwa Sebukwe
. Umusore yaciwe miliyoni n'igice y'amashillingi ya Kenya kugirango ashyingiranwe n'umukunzi we
. Umusore aragurisha impyiko ye kugirango abashe kwishyura inkwano
. He is selling his kidney to pay a dowry
. Yaciwe inkwano y'asaga miliyon 13 z'amanyarwanda
Umugabo ukomoka muri Kenya yashyize ku isoko impyiko ye imwe kugira ngo abone akayabo ka miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ya Kenya yasabwe n’iwabo w’umukobwa akunda kugira ngo bamumushyingire.
Uyu musore yavuze ko kwa sebukwe banze kumushyingira urukundo rw’ubuzima bwe kugeza abanje gutanga kariya kayabo k’amashilingi ya Kenya nk’inkwano.
Uyu musore abonye bimushobeye,yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kumufasha gukusanya ayo mafaranga y’inkwano kugira ngo ashyingiranwe n’umutima we.Yongeraho ko yahisemo gushyira impyiko ye ku isoko mu rwego rwo kubona vuba inkwano isabwa.
Uyu mugabo yagiye ahahurira abantu afite icyapa cyanditseho ngo "Umuryango wanyimye amahirwe yo kurongora urukundo rw’ubuzima bwanjye kugeza nishyuye miliyoni 1.5 y’amashilingi.
Nahisemo kugurisha impyiko zanjye kuri miliyoni 2 z’Amashilingi. Umuntu wese yamfasha. ”
Uyu musore yatumye abantu benshi bacika ururondogoro aho umwe yagize ati "gurisha impyiko zawe, urongore umukobwa w’inzozi zawe noneho umugire umupfakazi mu gihe gito. Urugero rwiza rw’utagira ubwenge."
Undi yagize ati "N’aba arongoye umudamu ku mafaranga y’impyiko, azarya iki ko adafite uko yinjiza?