UGANDA: Urugo rwa Bobi wine rwongeye kugotwa n'igisirikare - AMAFOTO

UGANDA: Urugo rwa Bobi wine rwongeye kugotwa n'igisirikare - AMAFOTO

Dec 14,2021

. Urugo rwa Bobi Wine rugoswe n'igisirikare cya Leta

. Nta modoka zemerewe gutambuka mu muhanda werekeza kwa Bobi Wine

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine yatangaje abasirikare n'abapolisi ba Uganda bagose urugo rwe, abakozi be barahohoterwa kandi barafungwa.

 

Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Bobi Wine yashyize amafoto menshi kuri konti ye ya Twitter amafoto agaragaza abasirikare n'abapolisi bagose urugo rwe, batambitse ibyuma mu muhanda bituma nta kinyabiziga gitambuka.

 

Ni abasirikare benshi banitwaje ibikoresho by’abo birimo n’imodoka. Bobi Wine yifashishije amafoto yafashwe na NTV, yavuze ko iwe mu rugo ruherereye ahitwa Magere muri Uganda, abasirikare bakomeje kwisukiranya bagota urugo rwe.

 

Uyu muhanzi washyize imbere politiki, avuga ko ‘nta muntu wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka’. Akavuga ko abarinzi be n’abakora mu busitani ‘bahohotewe barafungwa’ kandi 'telefoni zabo zatwawe’.

 

Bobi Wine wiyamamarije kuba Perezida wa Uganda, avuga ko ibi byabaye ubwo yiteguraga gukorera urugendo mu Ntara ya Kayunga.

 

Akavuga ko Police n’abasirikare batangiye kugota urugo rwe mu ijoro ‘bimeze nk’aho bashaka kumbuza kugenda’.

Igisirikare n’aba polisi bagose urugo rwa Bobi Wine kuva mu ijoro ry’uyu wa Mbere 

Bobi Wine avuga ko igihe kigeze ‘ubutegetsi bw’igitugu bukarangira’

 

Igisirikare cyafunze imihanda igana ku rugo rwa Bobi Wine wahindutse umunyapolitiki

 

Mu bihe bitandukanye urugo rwa Bobi Wine rugotwa n’abasirikare, rimwe na rimwe arafungwa ubundi akarekurwa

Bobi Wine yavuze ko yiteguraga gukorera urugendo mu Ntara ya Magere

Bobi avuga ko abakozi be bahohotewe, barafungwa ndetse telefoni zabo zikurwaho

Abanyamaguru ni bo bemerewe gukoresha gusa umuhanda ugana kwa Bobi Wine

Tags: