Dore amwe mu marenga y'urukundo umubiri w'umukobwa urimo guteretwa ukora n'ubusobanuro bwayo

Dore amwe mu marenga y'urukundo umubiri w'umukobwa urimo guteretwa ukora n'ubusobanuro bwayo

Dec 15,2021

. Ibimenyetso umukobwa urimo guteretwa akora

. Igisobanuro cy'amarenga umukobwa aca igihe arimo guteretwa

. Nubona ibi bimenyetso mu gihe urimo gutereta umukobwa uzamenye icyo bisobanuye

Mu rukundo hari byinshi bikorwa ariko bikabanzirizwa n’imvugo zitandukanye. Hari ubwo rero umuntu ashobora kuguha ubutumwa muri iki gihe nyamara we atigeze abumbura umunwa we ngo akuvugishe ahubwo agakoresha umubiri we. Ibi bikunze gukoreshwa n'abakobwa cyane.

 

Ni kenshi mu rukundo umukobwa avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atari ko biri.

 

Kamere y’abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira ku mugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo. 

 

Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.

 

Dore amwe mu marenga umubiri w’umukobwa ukora n’icyo biba bisobanuye:

 

* Guceceka, Guseka no Kumwenyura

 

Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

 

* Kwipfumbata akareba hirya

 

Iyo umukobwa yipfumbase akanga kukureba mu maso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutya kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

 

* Kugukoraho buri kanya

 

Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashakako mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

 

* Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

 

Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi kuburyo biba bisaba ko ukora ibishoboka ko kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n’abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.

 

Src:www.womenresources.com