Yaciwe amaguru yombi nyuma yo kurumwa n'imibu ubwo yari muri Afurika
. Umubu watumye acibwa amaguru yombi
. Umugore ahamya ko yabuze amaguru ye kubera umubu wamurumye
Umugore ukomoka muri Australia w’imyaka 52, Stephenie Rodriguez, yavuze uburyo yaciwe amaguru yombi nyuma y’uburwayi yamaranye amezi 18,bwaturutse kuri malariya idasanzwe yatewe n’umubu igihe yasuraga Lagos, muri Nijeriya.
Muri raporo ya Sydney Morning Herald, uyu mubyeyi usanzwe ari rwiyemezamirimo yavuze ko yagiye i Lagos mu 2019 kugira ngo atange ijambo mu nama y’ubucuruzi.
Yavuze ko muri iyo nama, we n’abandi bashyitsi batumiwe guteranira hanze kugira ngo bafatwe ifoto y’urwibutso gusa ngo hari iruhand rw’ikidendezi kirimo amazi mabi.
Yavuze ko akiri aho ariho yarumwe n’imibu inshuro eshatu ku kaguru k’ibumoso.
Rodriguez wai witwaje imiti yica udukoko, yavuze ko yahise yitera umuti wirukana imibu ariko ko atigeze afata imiti ya malariya bitewe n’uko yamuguye nabi ubwo yigeze kuyifata.
Ati: “Abateguye amahugurwa bansabye gusohoka ngo badufotore hamwe n’abandi bashyitsi. Bari bafite drone. Hafashwe amashusho turi iruhande rw’amazi mabi. Hari izuba ryari rirenze. Ntekereza ko muri uwo mwanya aribwo narumwe inshuro eshatu n’umubu ku kaguru k’ibumoso."
Hashize iminsi, nyuma yo guhaguruka yerekeza mu Buhinde, Rodriguez yavuze ko yatangiye kumva ananiwe kandi atamerewe neza, ariko agabanya kwiheba. Nyuma yo kugera i Boston ni bwo byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro nyuma yo kurwarira ku kibuga cy’indege no kugira ikibazo cyo kunanirwa kurya no kunywa.
Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Massachusetts aho inzobere mu ndwara zandura yemeje ko Rodriguez afite malariya yo mu bwonko. Icyo gihe yahise ajya muri koma. Abaganga bavuze ko Rodriguez yari afite amahirwe yo kubaho 2% gusa nyuma yuko ahawe Artesunate - imiti ikoreshwa mu kuvura malariya ikabije - yatumye arwara mu mitsi no kunanirwa kw’ingingo.
Mu gikorwa cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwe, abaganga bakoresheje imiti ya vasopressor kugirango bohereze amaraso mu bice by’umubiri atageragamo.
Nyuma y’aho uyu mugore yagiye acibwa ingingo zirimo amano kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo kumuca amaguru kubera uburwayi bukomeye yari afite.