Abakobwa: Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana akubangikanya n'abandi bakobwa

Abakobwa: Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana akubangikanya n'abandi bakobwa

Dec 15,2021

. Ibimenyetso biranga umusore utendeka

. Uyu musore araheheta niba umubonaho ibi bimenyetso

. Nabwirwa n'iki ko umusore dukundana antendeka?

Ni kenshi wibaza niba koko ari wowe wenyine akunda, cyagwa se ugatekereza ko umusore mukundana ashobora kuba agutendeka. “Player” ni ijambo ry'icyongereza rikunda gukoreshwa cyane ku basore batajya bahama hamwe mu rukundo, bahora bashaka kugira abakunzi barenze umwe, kandi bagakora ibishoboka ku buryo bigoranye cyane kuba mwamenya ko abakunda.

 

Akora ibishoboka byose ku buryo yigarurira amarangamuti yawe, mu nzira zose zishoboka kugeza akubonyeho icyo akwifuzaho, ibyo akora byose abikorana ubuhanga, bigatuma wizera neza ko ari wowe wenyine akunda.

 

Aha tugiye kugaruka ku bimenyetso icumi uzagenzura neza hanyuma ukabasha kumenya ko uwo musore agutendeka. Uko umukunzi wawe agira byinshi muri ibi bimenyetso, ni ko bigenda byongera amahirwe menshi y'uko uwo musore ari kugukinisha yishakira ko muryamana gusa.

 

1.  Afite abakobwa benshi bafite uburanga bwinshi yita inshuti ze magara

 

Ni ibintu bisanzwe kugira inshuti z’abakobwa cyangwa z’abahungu kandi bagaraga neza, ariko niba afite inshuti nyinshi z’abakobwa bafite uburanga bwinshi, haba hari amahirwe menshi ko ashobora kuba afitanye umubano udasanzwe na bamwe muri bo.

 

2. Ntabwo ajya atuma umenyana n’inshuti ze cyangwa umuryango we

 

Bene aba basore bahorana kwikeka, ku buryo aba atekereza ko kuba wamenyana n’inshuti ze cyangwa umuryango we, byatuma ubasha kumumenyaho byinshi mu bijyane n’ubuzima bwe bw’urukundo bityo ukaba wamutahura, biragoye ko umusore yakora igikorwa cyo kukwerekana mu nshuti no mu muryango atagufiteho gahunda y'igihe kirambye nko kubana.

 

3.     Yita ku buranga cyane kurusha ubwenge

 

Bene aba basore bita cyane ku buranga bw’igitsindagore kurusha imico cyangwa imitekerereze yabo, we aba agamije kuba yaryama nawe gusa ibindi bijyane no kuba uri umuhanga ntabwo biba bimureba cyane, uba ugomba gutekereza ku magambo akoresha iyo muri kuganira, ese ashishikajwe no kumenya uwo uriwe cyagwa yita ku buranga bwawe gusa?

 

4.     Akunda guhindura gahunda mwari mufitanye ku munota wa nyuma

 

Bene aba basore bahindura gahunda iteka iyo umukobwa uruta uwo yaragiye kureba abonetse. Birashoboka ko umuntu agira gahunda imutunguye ku munota wa nyuma, ariko niba umusore mukundaga bimubaho kenshi, ni ikimenyetso kigaragaza ko utari uw'ingenzi cyane kuri we, ku buryo aba afite abandi benshi b'ingenzi kuri we kukurusha.

 

5.     Nta na rimwe ajya avuga ku ntego zanyu mwembi z’ubuzima bw’ahazaza

 

Kenshi uzasanga aganira kuri gahunda z'ako kanya, biragoye cyane ko bene uyu musore akugiraho gahunda y’igihe kirekire cyangwa ngo wumve avuga ku buzima bwanyu nk’umugore n’umugabo b'ahazaza. Umusore ugukunda bya nyabyo cyagwa ukubara mu hazaza he ahora iteka aganira ku buzima bwanyu bw’ahazaza, akakwereka imishinga ifatika agufiteho n’uburyo muzabigeraho.

 

6.     Akora uko ashoboye akarinda telepfne ye cyane

 

Umusore wese utendeka ikintu cya mbere yitaho ni ukurinda telefone ye, kenshi nimuba muri kumwe azajya ayifunga cyangwa akoreshe password utabasha kumenya.

 

7.     Ntajya ashyira ubuzima bwe bw’urukundo ku mbuga nkoranyambaga

 

Biragoranye cyane kuzasanga bene uyu musore yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari mu rukundo cyangwa afite umukunzi, biragoranye cyane kuba yakugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

 

Ashobora kukubwira ko ari umuntu ukunda ubuzima buri “private”, ariko burya hari itandukaniro rinini cyane hagati y’ijambo “private” na “secrete”. Ashobora kutabishyira hanze kubera impamvu zumvikana ariko ibyo ntabwo bivuze kuba yakugira ibanga. Nugenzura neza uzasanga ari uko aba adashaka ko undi mukunzi we akubona.

 

8.     Ntajya yibuka ibintu muba mwaganiye

 

Ashobora kuba atabyitayeho uri kubivuga cyangwa se akaba afite inkuru nyinshi z’abakobwa bakundana, ibyo bigatuma bimugora gutandukanya ibyo wamubwiye cyangwa ibyo abandi bakunzi be bo ku ruhande bamubwiye.

 

9.     Ntabwo akunda ko mugaragara muri kumwe ku karubanda

 

Bene aba basore usanga bazi kwita ku bakunzi babo neza cyane igihe bari ahantu h'ibanga cyangwa hihishe, ariko ku karubanda uzasanga yigira nk'aho mutari kumwe, cyangwa se akore iboshoboka ku buryo nuzababona azabona ko muri inshuti zisanzwe.

 

10.   Akwitaho cyane igihe mufitanye gahunda yo guhura

 

Bebe aba basore akwitaho cyane iyo azi ko mufitanye gahunda yo guhura, yakora ibishoboka byose ariko iyo gahunda ntihinduke. Kenshi uzasanga akubaza abo muri kumwe mbere yo kuza kugusura, akubaza niba utari mu kwezi kwawe, utubazo nk'utwo two kugira ngo yumve ko niba mugiye guhura imigambi agufiteho iri bugerweho.

 

Ushobora gusanga bimwe muri ibi byanditswe bigaragara cyane ku musore mukundana wenda ukaba utabyitagaho, ariko kubibona byanditse biraza kugufasha kwakira ukuri kuri uwo musore mukundana.

Inkomoko: Lovepost