Impyiko zawe ziri mu kaga gakomeye niba wibonaho ibi bimenyetso. Gana muganga hakiri kare

Impyiko zawe ziri mu kaga gakomeye niba wibonaho ibi bimenyetso. Gana muganga hakiri kare

Dec 15,2021

. Ibimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zirwaye

. Ibiranga impyiko zatangiye kurwara

. Ibimenyetso ugomba kwitondera kuko bishoka ko waba urwaye impyiko

Impyiko ni igice cy’umubiri cy’ingenzi cyane. Akamaro kazo ni ugukura imyanda mu mubiri binyuze mu kwihagarika. Izi mpyiko nizangirika rero bizagushyira mu kaga gakomeye cyane.

 

Impyiko ziba imbere mu mubiri, ntabwo byoroshye guhita umenya niba zitari gukora neza cyangwa niba zitanakora muri rusange. Iyo zitari gukora rero hari ibimenyetso bihita byigaragariza kuri nyirazo, ubwo agahita amenya ko ziri mu kaga.

1. Kuryama bigoranye

 

Iyo impyiko zawe ziri mu kaga, kuryama birakugora, mbese bikaba ikibazo, kubera ko ziba zitari gukora akazi kazo neza ko gukura imyanda mu mubiri. Iyo wagize imyanda myinshi mu mubiri wawe rero bizakugora kuryama. Aha bakugira inama yo guhita ujya kwa muganga.

 

2. Kuribwa umutwe, umunaniro no gucika intege

 

Imiyoboro itwara amaraso mu mubiri ikorana n’impyiko, iyo yabaye mike rero ni bwo umuntu atangira gucika intege. Umusemburo witwa EPO ni wo ukora icyitwa Red Blood Cells kandi impyiko ni zo zikora uwo musemburo mu mubiri.

 

3. Guhumeka nabi

 

Iyo mu maraso harimo umwanda mwinshi ntabwo umuntu yumva uburyohe bw’ibiri mu kanwa, bikaba byanatera guhumeka nabi cyane.

 

4. Guhumekera hasi cyane

 

Iyo impyiko zananiwe gusukura umubiri, umwanda ujya mu bihaha uwahumekaga neza agatangira guhumekera hasi cyane. Abantu bafite ikibazo cy’impyiko bakunze kurwara indwara yitwa Chronic Kidney.

 

5. Kuribwa ku kabumbambari, ku birenge no mu kiganza

6. Kuribwa umugongo

7. Umuvuduko w’amaraso

8. Kwihinduranya mu buryo wajyaga kwihagarika

 

Iyo warwaye impyiko, utangira kujya wihagarika inshuro 4 kugeza ku 10 ku munsi.

 

Inkomoko: Kidney.org