Abakobwa: Dore ibanga wakoresha ukabona umukunzi mu byumweru 3 gusa

Abakobwa: Dore ibanga wakoresha ukabona umukunzi mu byumweru 3 gusa

Dec 16,2021

. Uko wabona umukunzi mu gihe gito cyane

. Ibyo wakora ugatuma abasore bakwiyumvamo vuba

Ibyagufasha Kubona Umukunzi Byihuse

Ese urashaka umukunzi vuba cyane? Urashaka umuntu muzasohokana vuba mu byumweru 3 gusa biri imbere ? Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma wumva ushaka umukunzi vuba. Hari uburyo wakoresha rero ukaba wabasha guhura n’umuhungu mwiza mugatangira gukundana.

 

Kugira ngo uhure n’uyu musore bizagusaba imbaraga nyinshi. Bizagusaba kuba wigirira icyizere ndetse ushyiremo n’imbaraga kandi ushake amahirwe umenye no kuyakoresha, gusa ntuzateretane n’umusore udashaka ngo ni uko ushaka umukunzi. Ni byiza kwihangana ugategereza umuntu wa nyawe. Muri iyi nkuru, uraza kwigiramo uko wabona umusore mwiza mwakundana, ukamubona mu byumweru bitatu gusa.

 

1. Ubaka icyizere muri wowe

 

Abasore bo ni benshi hanze aha ariko umusore w’ukuri kandi mwiza kugira ngo muhure bigusaba imbaraga nyinshi cyane. Ikintu cya mbere kizagufasha gukurura uwo musore ni ukuba wowe kandi akabona ko ukunda wowe wa nyawe. Iyo wikunda burya ubasha no gukunda abandi bantu.

Gerageza kujya wiga uko uzajya umuvugisha. Urasabwa kwambara neza kandi ukikunda.

 

2. Banza umenye icyo ushaka

 

Ahari hari ikirori uri kwitegura none nawe ushaka umuntu muzakijyanamo. Ibuka ko udakeneye umusore mukundana ukeneye umuherekeza. Niba ukeneye uwo mukundana banza ubyishyiremo, uzabona uzagukunda nawe ukamukunda, wihubuka.

Fata umwanya wandike ibintu byose ushaka mu musore wifuza. Ntuzibagirwe gushyiramo no kuba ari umugwaneza, ukwitaho kandi ukubaha.

 

3. Iga kujya utembera

 

Itegure kujya usohoka, utembere niba ushaka umukunzi. Imenyereze kujya usohoka wenyine cyangwa n’inshuti zawe. Guhura n’abandi bantu bizagufasha guhura n’uwo wifuza. Iga kuzana ikiganiro hagati yawe n’abandi bantu by’umwihariko abasore.

Urugero: “Ndabizi neza, umupira w’amaguru ushobora kuba ari mwiza, ariko nta makuru nywufiteho, ese mwansobanurira nanjye ko nywukunda”. Useke kandi ubivuge wihagazeho.

 

4. Saba inshuti zawe ubufasha

 

Niba ushaka umuntu mukundana kandi ukaba umushaka vuba, egera inshuti zawe uzisabe kugushakira mu nshuti zazo. Urugero: “Sarah , wowe ugira inshuti nyinshi z’abahungu, ese nta n'umwe wazampuza nawe iyi weekend ra?”.

Niba ahari, Sarah azagusubiza ati "Nyamara, Claude ni mwiza kandi muraziranye n’ubwo atari cyane ariko arakuzi nabahuza ku wa Gatanu”.

 

5. Ba umuntu w’abantu

 

Ntukabe wenyine, gerageza kuba umuntu w’abandi, mu mbaga y’abantu barenze umwe wigaragaze. Koresha imbuga zitandukanye nka Facebook, ….

 

6. Koresha imbuga nkoranyambaga

 

Koresha imbuga zitandukanye nizo utajyaga ugira uzifungure.

 

7. Ujye ukoresha amarenga

 

Niba wishimiye umusore, ujye ukoresha ibimenyetso by’umubiri, umwereke ko wamukunze cyane.

 

Mu muco Nyarwanda, hari ibintu byahariwe abasore, gusa bitabujijwe ko n’abakobwa bamwe basanzwe babikora kandi bikabaha umusaruro w’ibyo bifuza. Kuba wakwereka umusore ko umukunda ntabwo ari bibi, na cyane ko buri wese afite amahirwe n’uburenganzira bwo gukunda uko abishaka. Mukobwa, niba wifuza uwo mukundana nawe uzabigiramo uruhare kandi uzabigeraho, bizagusaba kwitonda.

 

Inkomoko: OperaNews