Dore ibintu 10 ugomba kwitondera kuko bishobora gutuma umugore aguca amazi ku nshuro ya mbere gusa muteye akabariro

Dore ibintu 10 ugomba kwitondera kuko bishobora gutuma umugore aguca amazi ku nshuro ya mbere gusa muteye akabariro

Dec 16,2021

Mu bintu byatuma umugore agusuzugura mu gihe muteye akabariro bwa mbere harimo kuba utamuteguye, kuba utamugejeje ku ndunduro y’ibyishimo bye ndetse no kumwitaho bihagije. Sobanukirwa ibintu binyuranye  byatuma umugore agucishamo ijisho bwa mbere muryamanye.

 

. Ibintu bishobora gutuma umugore agucishamo ijisho

. Ibintu betera umugore gusuzugura umugabo

. Ibi utabyirinze wakwisanga umugore yaguciye amazi

 

Ahangaha iyo tuvuze umunsi wa mbere, ni wa munsi abashakanye baba bakoze igikorwa cyo gutera akabariro bwa mbere, ku munsi basezeraniyeho cyangwa se undi munsi baba bateguye ariko akaba ari wo wa mbere kuri bo. Inyigisho zacu ziba zigenewe abubatse cyangwa abari mu nzira yabyo.

 

1. Kurangiza vuba: Hari abagabo barangiza mu masegonda atageze no kuri 50, mu by’ukuri umugore uba umusize ahantu hakomeye ha handi na we aba yumva atangiye kwinjira mu gikorwa neza akabona urarangije, arakurakarira cyane ndetse akaba yanagusuzugura.

 

2. Kutamutegura: Gutegura umugore mbere y’imibonano bimufasha kumva yinjiye mu gikorwa neza yiteguye, ku buryo atabasha kubabara iyo igitsina cy’umugabo cyinjira kandi iyo anateguwe yumva urukundo rwiyongereye, akumva mu mubiri hari utuntu turimo kumwirukamo, ububobere bukiyongera,…

 

3. Kutamugeza ku ndunduro y’ibyishimo: Iyi ngingo ijya gusa n’iya mbere, gusa aha ho ushobora kurongora iminota myinshi ariko n’ubundi bikarangira wowe urangije, mu gihe we ataragera ku ndunduro y’ibyishimo. Ni ngombwa rero ko mwese mufashanya mukarangiza.

 

4. Gusa nk’aho akwiyoboreye: Hari igihe umugabo aba atazi iyo biva n'iyo bigana, umugore akaba ariwe ufata inshingano zo kumuyobora, icyo gihe ahera ko agusuzugura, akagufata nk’akajiji.

 

5. Kudaha agaciro ibyo murimo: Nko kuba muri mu gikorwa ugatangira ukazana udukuru tutajyanye n’ibyo murimo, telefoni yasona, ukajya kuyitaba,… mbese agufata nk’urimo kumukiniraho, agahera aho agusuzugura.

 

6. Kumugereranya n’abandi: Ibi byo biranasenya pe, nta mugore ugereranywa n’abandi, umugore ni uwo, uko umusanze ni uko, numugereranya n’abandi muzahita mwangana anahite amenya ko usanzwe uri umusambanyi.

 

7. Kuruha mbere ye: Niba umugore afite ubushake bwinshi nk’umugabo nawe uba ugomba gushabuka, akakujyana muri pozosiyo mu kandi kanya akakujyana mu yindi, iyo umugaragarije ko urushye umutima wenda kukuvamo, uretse kuguseka nta kindi agukorera, icyo gihe aragusuzugura akagufata nk’utabashije akazi.

 

8. Gushaka kumukoreraho ibyo wakopeye ahandi: Ibyo tubona muri filimi biba birimo n’ibikabyo, ubwo rero nawe iyo ushatse kubimukoreraho, rimwe na rimwe ushobora kumubabaza cyane, ikindi bikaba byakunanira,… wowe kora ibyo uzi kandi witonde, munafatanya.

 

9. Kutisiramuza: Umugabo udasiramuye rwose muri iki gihe afatwa nk’umuntu utaramenya aho isi igeze, benshi bakoresha imvugo y’uko uri ‘umuturage’; ko ifite igifirimbi,… rwose ukivanamo igitsina umugore ahita agusuzugura.

 

10. Kutamushimira: Niba musoje igikorwa kabone niyo waba utanezerewe uko ubyifuza, ibuka kumubwira ndagukunda, urakoze Cherie,… kuko niba usoje ugahita uhaguruka ukigendera mu bindi, asigara ababaye.

 

Src:www.womenresources.com.