Umugore biherutse kuvugwa ko yafashwe aca inyuma umugabo we yasobanuye uko byagenze
Akayezu Odette utuye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uherutse gutangaza ko ubukwe yakoze abufata nk’ibirori byo kwizihiza ‘anniversaire’ (isabukuru) y’amavuko, yasobanuye ko ataciye inyuma uwari umugabo we, Muhima Michel.
Mu gitondo cya kare tariki ya 13 Ukuboza 2021 ni bwo Muhima utari waraye mu rugo yatabaje abaturanyi n’abashinzwe umutekano, abamenyesha ko afashe umugabo witwa Simeon aryamanye na Akayezu mu cyumba bararamo.
Muhima mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uwo munsi, yasobanuye ko yari yaraye acumbitse kubera ko ngo Akayezu yari yamubujije gutaha saa tanu z’ijoro kuko urugo rwabo atari ‘lodge’, yabirengaho bagaserera.
Uyu mugabo yavuze ko yagize amakenga, azindukira muri uru rugo mu gitondo kare kare, asanga umugore aryamanye na Simeon bivugwa ko ari umunyamafaranga usanzwe ari Enjenyeri mu bwubatsi.
Icyo gihe Simeon yabajijwe impamvu ari mu rugo rw’undi mugabo muri ayo masaha, asubiza ko yari azanye umuti, Akayezu abajijwe impamvu yaciye inyuma umugabo kandi baherutse gukora ubukwe vuba, yasubije ati: “Biriya mbifata nka anniversaire yabaye, ni anniversaire! Ateka imitwe gusa, sha! Abagabo b’i Kigali, abesikoro gusa. Njye mfite uburenganzira bwo kugendana n’abantu numva nshaka kuko ndi mu gihugu cy’amahoro. Si byo? Ntabwo ndi umusazi ukora ibyo ntatekereje."
Soma inkuru yabanje <a href="https://bwiza.com/?Umugabo-yafatiye-mu-buriri-umugore-we-bashyingiwe-vuba-aryamanye-n-undi-mugabo" data-class='spip_url auto' rel='nofollow'>https://bwiza.com/?Umugabo-yafatiye-mu-buriri-umugore-we-bashyingiwe-vuba-aryamanye-n-undi-mugabo</a>
Akayezu yasobanuriye BTN TV ko we na Muhima basanzwe bafitanye ibibazo, birimo kuba bakimara gushakana ngo yaramenye ko umugabo yigeze kubana n’abagore bagera kuri batanu, barimo n’abamuhekeye.
Ikindi gikomeye avuga ko cyabaye intandaro y’ibyabaye tariki ya 13 Ukuboza, ngo ni uko Muhima yashatse ko imitungo yamusanganye n'abana babiri (umugabo yasanganye umugore) irimo inzu babamo imwandikwaho, ikagurishwa cyangwa igatangwaho ingwate muri banki, ariko we akabyanga.
Ngo yaramubwiye ati: "Rero Mike, iyi nzu n'ubwo tuyituyemo njyewe ku giti cyanjye mba numva ari iy'abana, twagashatse ibindi byacu. Ni ho umwuka mubi waturutse, kutamwegurira ibintu nk'umugabo ngo abimanajinge (abigenzure).
Akayezu avuga ko Muhima wari warakajwe n'uko yari yanze ko iyi mitungo igwatirizwa tariki ya 12 Ukuboza yamusabye telefone igezweho (smartphone) kugira ngo ayirirwane, ariko arabyanga. Ngo byageze saa tanu z'ijoro, uyu mugabo ageze ku marembo y'urugo, akata imodoka asubira iyo yari avuye ajya kurarayo, aho kwinjira mu nzu.
Uyu mugore avuga ko byageze saa kumi z'urukerera rwo ku wa 13 Ukuboza akiri maso, ngo ubwo ni bwo yahamagaye Simeon ngo aze amubwire ikibazo yagize. Enjenyeri wabanje kubyanga, ngo yahageze saa kumi n'igice, mu gihe bari mu cyumba cy'uruganiriro asobanurirwa imiterere y'ikibazo, Muhima arinjira.
Akayezu yavuze ko Muhima akigera mu nzu, yasabye Simeon guhunga kugira ngo hataba imirwano, ni bwo ngo Enjenyeri yahungiye mu cyumba umugore n'umugabo bararamo, arifungirana kugeza ubwo abaturanyi bahageraga bakamusaba gusohoka.
Ati: "Simeon yakase hano ku ntebe [yerekana muri salon], Mike ahinguka hano mu muryango. Simeon yirukanka ajya mu cyumba afunga, Mike yari ageze ku muryango ariko asanga Simeon yarangije gushyiramo urufunguzo."
Akayezu na Muhima ntibigeze basezeranira imbere y'amategeko. Uyu mugore avuga ko aba bana babiri ari imfubyi yasigiwe, akaba ari bo abaraho iyi mitungo umugabo yamusanganye.