Ntibisanzwe: Abagabo 4 bashuka abakobwa bakabasambanya barangiza bakabiba. Reba uburyo butangaje bakoresha

Ntibisanzwe: Abagabo 4 bashuka abakobwa bakabasambanya barangiza bakabiba. Reba uburyo butangaje bakoresha

Dec 17,2021

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane rukekaho gushuka abakobwa, bakabambura no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Abafunzwe ni Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel.

Uru rwego rwasobanuye ko abakekwa bakoranaga ibi byaha, umwe muri bo akaba ashuka umukobwa bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, bagakundana, noneho akazamusaba ko basohokana bagasangira.

Ruti: “Muri uko guhura akenshi biba nijoro, ahita ahamagara bagenzi be bakaba ari bwo biba uwo mukobwa ibyo afite byose nyuma yo kumusambanya.”

RIB ivuga ibi byaha byakorewe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali kandi mu bihe bitandukanye. Abakobwa babikorewe ni 8; bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 21 na 30 y’amavuko.

Abakekwa bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ikorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.