Agashya: Abagenzi basunitse indege ubwo yari yanze kwaka - AMAFOTO

Agashya: Abagenzi basunitse indege ubwo yari yanze kwaka - AMAFOTO

Dec 17,2021

Biramenyerewe kuba wabona abantu bahuza imbaraga bagasunika ikinyabiziga kigenda mu muhanda nk'imodoka, Moto n'ibindi, ariko biba bitangaje kubona abantu basunika indege nk'ibyagaragaye ku kibuga cy'indege cya Nepal.

Amashusho atandukanye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga n'ibitangazamakuru bitandukanye yerekana indeye ya 'Tara Air' yagize ikibazo inanirwa kwaka, maze abagenzi barayisunika kugira ngo ibashe kuguruka igere aho yagombaga kugera.

Ibi byabereye ku kibuga cy’indege cya Bajura, aho abagenzi basunikaga indege ya Tara Air. Nk’uko umunyamakuru wo muri Nepali, Sushil Bhattarai abitangaza, indege Twin Otter ya Tara Air ifite nimero 9NAEV yari ku kibuga cyayo igira ikibazo yanga kwaka abagenzi bahitamo kuyisunika kugira ngo ifate umuriro ubundi igende.

Andi makaru avuga ko iyi ndege yari yatobotse ipine igendesha iyo igeze hasi, bityo abagenzi babona itabasha kugenda ku butaka neza bahitamio kuyisunika kugira ngo ibashe kugera ahabugenewe. Umuvugizi wo ku kibuga cy'indege cya cya Bajura, yabwiye  OnlineKhabar ko indege yari igeze ku kibuga cy'indege cya Bajura i Simkot muri Humla igira akabazo hanyuma babura ibikoresho biyikurura abagenzi barayisunikira.