Ibimenyetso 5 bizakwereka ko umugore yanyuzwe mu gihe cyo gutera akabariro

Ibimenyetso 5 bizakwereka ko umugore yanyuzwe mu gihe cyo gutera akabariro

Jan 23,2022

Ibimenyetso 5 bizakwereka ko umugore yanyuzwe mu gihe cy’akabariro

Mu gikorwa cyo gutera akabariro usanga abashakanye bafata akanya kanini mu gutegurana ariko iyo umwe cyangwa bose barangije, umwe ntabwo abona akanya ko gukomeza kwita kuri mugenzi we muri ako kanya, rimwe na rimwe bananiwe, ariko biba ari ngombwa ko mukomeza gukurikirana mukamenya ko mwese mwaryohewe.

 

Dore ibimenyetso 5 muri byinshi bishobora kukwereka ko umugore wawe yanyuzwe mu gihe cy’akabariro, bwiza.com yabakusanyirije kugirango mukomeze mwubake ingo zanyu neza.

 

1. Isoni n’udutwenge: Ubundi kabone niyo umugore mwaba mumaranye imyaka inga iki? iyo murangije igikorwa, ukamureba mu maso uzabona afite isoni, atwengatwenga, rimwe na rimwe akanagukoraho umubiri wese akwereka ko no mu kandi kanya araba agushaka, mbese aba yumva iminota itinda ngo agashyuhe kagaruke mwongere indi nshuro.

 

2. Amagambo yuje urukundo: Uko byagenda kose iyo umugore wamuteguye neza, gutera akabariro bikagenda neza, akagera ku ndunduro z’ibyishimo bye, uko byagenda kose uyu mugore ntabura kukubwira Je t’aime, urakoze Cherie, untera umunezero, ndi uwawe ibihe byose,… iyo yumva utamunejeje uzabona yijimye mu maso mbese atanakwitayeho, afite umushiha no kuvuga nabi.

 

3. Guhindukira mu buriri: Ako kanya akimara kurangiza, bitewe na posiziyo mwakozemo imibonano, uzabona umugore ahise ahindukira, akagupfumbata, nubwo muba murangije ntibimubuza kugusomagura, ubone rwose agifite ubushaka bwo kwiyongeza, akurambikaho akaguru, akakwegera cyane, ntashobora kugutera umugongo.

 

4. Kuguhugenza: Mu gihe yumva yanezerewe, nkuko hejuru twari tubikomojeho umugore aba ashaka ko udasinzira, agakomeza kukuzengagiza, akubwira udukuru twahe twiza, ari nako akomeza kugukorakora cyane cyane yibanda ku bice by’umubiri bigira ibyiyumviro cyane, nk’uko iwacumarket ibikesha ikinyamakuru bitandukanye, ibi bice yibandaho cyane ni ku mabya ndetse n’ibindi bice byegereje igitsina.

 

5. Kuruhuka neza: Umugore nanyurwa n’akabariro mwakoze, azaryama asinzire wumve adataka amavunane, akanyamuneza ku mutima we,… ariko igihe uzaba wapfubije umugore wa we nta kabuza uzajya ubona afite umushiha, numuvugisha ubone atakwitayeho,… amaherezo y’ibyo byose ni uko uzisanga yanaguciye inyuma.

 

Inyigisho nk’izi zigendewe abarushinze cyangwa abari mu nzira yo kurushinga, iwacumarket ikaba igira inama urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi, uretse no kuba rwakuramo inda zitateguwe rwanakwanduriramo indwara zandurira mu mibonano.

Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko umugore wawe arangije igihe cy’akabariro