Zimbabwe: Haravugwa inzoka ifata ku ngufu abagore ikiba amafaranga abagabo batazi gutera akabariro

Zimbabwe: Haravugwa inzoka ifata ku ngufu abagore ikiba amafaranga abagabo batazi gutera akabariro

Jan 24,2022

Abaturage bo mu Mudugudu wa 5 wa Inyathi, muri Zimbabwe batangaje inkuru idasanzwe ivuga ko inzoka y’amayobera irimo ’gufata ku ngufu’ abagore, igakubita abagabo bafite ibibazo byo gutera akabariro no kwiba amafaranga yabo.

 

B-Metro ivuga ko bamwe mu baturage bavuga ko iyi nyamaswa ari iy’undi muturage uyikoresha mu gushaka amafaranga.

 

Umwe mu baturage yabwiye B-Metro ati: “Abagabo bacu bakora ubudacogora kugira ngo bagaburire imiryango ariko ntitubona umusaruro kuko amafaranga binjiza abacika tutayakoresheje kandi ibi bisa nkaho bibera mu ngo nyinshi kuko abantu bose binubira ikintu kimwe, niyo mpamvu dukeka ko iyi nzoka ari iy’umuntu."

 

Iyi nzoka yabonywe bwa mbere ku musozi iri mu mufuka n’umuhigi. Hanyuma abimenyesha umuyobozi w’umudugudu. Yategetse ko iyo nzoka igarurwa, ariko itsinda ryoherejwe ryahsanze igikapu cyuzuye impapuro za Pampers.

 

Ubwo Tsikamutanda (umuhigi w’abapfumu) yahamagarwaga gukora umuhango wo kweza umudugudu, inkubi y’umuyaga yimukiye mu rugo rw’umugore ukekwaho kuba nyir’inzoka.

 

Umugore uregwa yabwiye B-Metro ko aba baturage bafite ishyari ry’iterambere ry’umuryango we.