Umupolisi yapfuye arimo gutera akabariro n'indaya muri Lodge

Umupolisi yapfuye arimo gutera akabariro n'indaya muri Lodge

Jan 24,2022

Umupolisi yemejwe ko yapfuye ari gukora imibonano n’umugore bivugwa ko ari indaya yo mu mujyi wa Ndhiwa, mu ntara ya Homabay, muri Kenya.

 

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Ndhiwa, Paul Rioba, yatangaje ko ibyabaye byabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu kandi uwo mugabo ntabwo yatangajwe ariko ngo n’umupolisi.

 

Rioba avuga ko uyu mugore wasambanaga n’umupolisi w’imyaka 55 we yari afite imyaka 25

 

Ati: “Umugabo yapfuye igihe yari mu cyumba na madamu. Nk’uko byatangajwe n’uyu mugore ufunzwe, uyu mugabo yapfuye mu gihe cyo gukora imibonano."

 

Uyu mugabo yageze mbere aho bagombaga guhurira ahita afata icyumba mbere yo kubonana n’uyu mudamu.

 

Mu magambo yatangarije abapolisi, uyu mudamu yavuze ko igihe uyu mugabo yapfaga, nta kundi yari kubigenza uretse kubimenyesha ubuyobozi hanyuma n’abapolisi bahise bamenyeshwa ibyabaye byatumye uyu mudamu atabwa muri yombi.

 

Rioba yongeyeho ati: “Afunzwe kugira ngo afashe abapolisi mu iperereza.

Ntabwo dushaka kugira icyo dutangaza muri iki gihe kugeza igihe isuzuma ryakorewe umurambo we rirangiye kugira ngo tumenye uko byagenze koko."

 

Umupolisi wapfuye yajyanywe mu buruhukiro bwa Manyatta Kabodo hakorewe na autopsie.