Perezida wa Burkina Faso na we yahiritswe ku butegetsi ahita anatabwa muri yombi n'igisirikare
Perezida wa Burkina Faso, Roch Kabore biravugwa ko yafungiwe mu kigo cya gisirikare n’inyeshyamba, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano wa kiriya gihugu.
Kuri uyu wa mbere ni bwo Perezida wa Burkina Faso, Roch Kabore, yafungiwe mu kigo cya gisirikare n’abasirikare bigometse, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano babiri n’umudipolomate wo muri Afurika y’iburengerazuba, nyuma y’amasasu yavugiye mu rugo rwe mu ijoro ryo ku cyumweru mu murwa mukuru Ouagadougou.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imodoka nyinshi zitwaje intwaro zarindaga perezida, zuzuye amasasu, zishobora kuboneka hafi y’urugo rwa perezida. Imwe yari yamenetseho amaraso. Abatuye mu gace kabamo perezida batangaje ko ijoro ryose humvikanye urusaku rw’amasasu y’imbunda zikomeye.
Ku cyumweru, guverinoma yari yahakanye ibihuha bivuga ko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi nyuma yo kumvikana k’urufaya rw’amasasu mu bigo binyuranye bya gisirikare no mu bice bitandukanye mu murwa mukuru Ouagadougou
Aba basirikare bigometse basabaga ko bashyigikirwa kurushaho kugira ngo barwanye abarwanyi ba kisilamu.
Ubuvugizi bwa leta ntibwashoboye kugira icyo butangaza kuri uyu wa mbere. Mu mezi ashize, muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba habayeho uburakari bwinshi kubera ubwicanyi bwakorewe abasivili bikozwe n’abasirikare, bamwe muri bo bakaba bafitanye isano na Leta ya Kisilamu ya al Qaeda.
Ku cyumweru, abigaragambyaga bari baje gushyigikira abigometse ku butegetsi maze basahura icyicaro gikuru cy’ishyaka rya politiki rya Kabore.
Ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré bwari bwanzwe cyane n’abaturage kubera kunanirwa guhagarika inyeshamba ziyitirira Islam zica abaturage bo muri iki gihugu cyo muri Afrika y’Iburengerazuba kuva muri 2015.
Guverinoma yatangaje ko isaha yo gutaha itagomba kurenza saa 20:00 GMT kugeza 05:30 GMT kugeza hatanzwe irindi tangazo kandi ifunga amashuri iminsi ibiri.