Dore amakosa 6 akomeye ukwiye kwirinda gukora  mu rukundo kuko yaguta mu rwobo utazikuramo

Dore amakosa 6 akomeye ukwiye kwirinda gukora mu rukundo kuko yaguta mu rwobo utazikuramo

Jan 26,2022

Mu rukundo bitewe n’ubumenyi n’uburambe buke, abantu bamwe na bamwe usanga bakora amakosa akomeye batabizi. Niba ukunze umuntu buhumyi ntushyiremo ubwenge, ushobora kuzisanga mu rwobo utazapfa kwivanamo ubitewe no gukora amakosa nyamara wowe uzi ko uri mu nzira nziza.

 

Aya ni amakosa ugomba kwirinda hakiri kare mu rukundo rwawe rwa buri munsi:

 

1. Gufata umukunzi wawe nk’ikigirwamana

Yego uramukunda ariko nanone kumuha ubuzima bwawe byose sibyo. Si umugore/umugabo wawe. Ni umukunzi wawe kandi mushobora isaha iyo ariyo yose kugirana ikibazo bikaba byaba ngombwa mugatandukana. Urakeka ko byakugendekera mutandukanye?Wumva ariryo herezo ryawe kuko wamufashe nk’ikigirwamana ndetse ukumva wava ku isi. Mukunde ariko mu buryo burimo ubwenge. Wimukunda buhumyi. Ejo byahinduka, gira amakenga.

 

2. Kumarana igihe cyose

Ibi bijya gusa ni ingingo ibanza. Niba umukunzi wawe umurutisha akazi uri mu buyobe. Akazi niko kagufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi. Niko kaguha agaciro mu bandi. Mukunde ariko mugihe gikwiriye. Urukundo umukunda ntirugomba kubangamira ibindi.

 

Tugumye kurugero rw’akazi,numuha uyu mwanya ndetse no kukazi bikakuviramo kwirukanwa, nyuma mukaba mwatandukana wabigenza ute? Kora ikintu mugihe cyacyo. Wikwihunza umuryango, inshuti n’abavandimwe ngo ni uko wabonye umukobwa/umuhungu musigaye mukundana wumva wimariyemo. Ejo atazakwanga cyangwa ukabona impamvu ituma mutandukana ukabura byose.

 

3. Gukoresha amafaranga y’umurengera

Abahungu nibo bakunze kugwa muri uyu mutego cyangwa ikosa. Gukunda umukobwa ntibivuze kwirarira no gusesagura. Kumumariraho ibyawe byose sibyo bituma agukunda cyane. Uko ukomeza kumuha no kumuteretesha amafaranga, ageraho akakubona nk’ikigega cyangwa umuterankunga we azajya avomaho aho kukubona nk’umukunzi we. Ese ko ntabikwifurihje ,akwanze ayo mafaranga,izo telefoni zihenze cyane …wamutayeho bizagaruka?Ntuzasigara se nta n’urwara rwo kwsihima ngo nawe waraterese ntatinya kwita by’amafuti?

 

4. Kurengera

Kwirirwa umwandikira ,umuhamagara n’ibindi nkabyo ukarenza urugero sibyiza. Uzatuma akurambirwa. Genera umwanya buri kintu. Kora imirimo ya buri munsi ikureba. Wikunda ngo urengere ukore n’ibidakorwa. Ibintu iyo bikozwe kurugero rwo hejuru bigira isura mbi.

 

5. Gufuha cyane

 Gufuha cyane ukarenza urugero. Nubigira gutya, uzayingiriza ubwonko ute umurongo w’ubuzima mbese muri make umutima wawe ujye uhora uhagaze. Mugirire icyizere nawe azakigenderaho. Numufuhira bikabije ejo akaguhemukira, n’abandi bose muzakundana uzajya uhora wumva ntakizere wabagirira ubihirwe n’urukundoa aho kurwishimiramo.

 

6. Kuryamana nawe mbere yo kubana

Abakobwa nibo bakunda kwishuka ko gukorana imibonanao mpuzabitsina kenshi n’umuhungu ariko kumugaragariza urukundo. Uribeshya mukobwa mwiza. Uko umuhata igitsina niko azagufata nk’igikoresho yifashisha mu kwishimisha, akubonemo biri hanze. Nyuma bizarangira agiye kubana akaramata n’abandi bakobwa bafite umutima. Uzisanga warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina nta gitangira kandi wari uziko uri kubikorera urukundo. 

 

Src.www,LoveTips.com