Biden yasabye imbabazi umunyamakuru yise ikinyendaro

Biden yasabye imbabazi umunyamakuru yise ikinyendaro

Jan 26,2022

Joe Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye imbabazi umunyamakuru Peter Doocy wa 'FOX' yise "Stupid Son Of bitch" nyuma yo gusubiza ikibazo yari abajijwe cy'icyo leta iteganya gukora mu rwego rwo guhangana n'itakazagaciro (Inflation) ry'amadorari y'America n'izamuka ry'ibiciro.

 

Aya magambo ya Perezida yaje mu gihe abanyamakuru bavugiraga mu kavuyo ibibazo bitari byasubijwe nyuma y'uko umwanya wari wagenewe ikiganiro n'itangazamakuru wari urangiye mu cyumba cy'inama cya White House. Iki kiganiro cyabaye ku gicamunsi cy'ejo kuwa mbere.

 

Mu rusaku, Peter Doocy yavugiye hejuru abaza Biden ati ''Ese mwasubiza ku bijyanye n'izamuka ry'ibiciro no gutakaza agaciro kw'ifaranga? Ese bireba Politiki?". Biden yumvikanye adashaka gusubiza icyo kibazo ati "Yego ni ibya Politiki?''

 

Nyuma yo gutanga igisubizo kigufi, Biden yitaruye 'microphone' zivuga cyane avuga buhoro asa n'utangajwe n'ikibazo ati ''Mbega igicucu cy'ikinyendaro (What a stupid son of a bitch.)''. Abanyamakuru bose bahise babyumva baratangara.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Doocy yavuze ko Biden yahamagaye telefone ye nyuma gato y'ibiganiro kugira ngo asabe imbabazi ku magambo ye. Doocy ati "Nyuma y'isaha imwe, yahamagaye telefone ngendanwa yanjye arambwira ati: "Nta kibazo cyihariye dufitanye. "

 

Yongeyeho ati: "Twaganiriye neza kandi nabyishimiye". Doocy yavuze ko yabwiye Biden ko ateganya gukomeza kumubaza ibibazo bitunguranye.

 

Ku wa Mbere, Doocy yari yavugiye kuri Fox ko mu bibazo azajya abaza Perezida Biden azajya yibanda ku byerekeranye n'ubuzima bw'ifaranga gusa kuko abona nta gisubizo gitangwa ku byerekeranye n'icyo America iteganya gukora mu rwego rwo gukuraho amakimbirane ari hagati y' u Burusiya na Ukraine.

 

Peter Doocy, Umunyamakuru wa FOX

 

Umunyamabanga wa Leta muri White House, Jen Psaki, yatangarije abanyamakuru ko "Perezida yerekanye ko yubaha agaciro k’ubwisanzure bw’itangazamakuru."

 

Itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikomeje kwibanda ku nkuru zerekeranye no gutakaza agaciro kw'amadorari y'America ndetse n'izamuka ry'ibiciro, aho berekana ko ifaranga ryahungabanye ku rwego rwo hejuru mu myaka 40 ishize.

 

Ubwo yizihizaga umwaka umwe atangiye imirimo, mu kiganiro n'itangazamakuru Perezida Biden yagize ati: "Tugomba kugenzura neza ifaranga, tukongera imbaraga mu bikorwa bya Banki nkuru y'igihugu mu rwego rwo kuririnda gutakaza agaciro.''

 

Yanditswe na NGABO Mihigo Frank