Jin Joseph ukomoka muri Korea y'epfo yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 kubera amanyanga yakoreye umunyarwanda

Jin Joseph ukomoka muri Korea y'epfo yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 kubera amanyanga yakoreye umunyarwanda

Jan 26,2022

Umugabo witwa Jin Joseph ukomoka muri Korea waregwaga icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano, nyuma yo kujurira kikongera kumuhama yakatiwe gufungwa imyaka 5 no kwishyura ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

 

 

Muri Werurwe 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwahamije uyu Munyakoreya icyaha yari akurikiranyweho rumukatira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni eshatu (3,000,000 Frw), runategeka ko agomba guha indishyi z’akababaro uwitwa Kanyandekwe Pascal zingana na Frw 30. 500.000 kuko yamushoye mu manza zitari ngombwa, n’igihembo cya Avoka.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rukuru ko ubujurire bwa Jin Joseph butakwakirwa ahubwo hagumaho icyemezo cy’Urukiko rwa mbere. Uyu mugabo ukomoka muri Koreya y’Epfo utarishimiye imikirize y’urubanza yahise ajuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, agana Urukiko Rukuru.

Isomwa ry’urubanza ryatinze, uregwa ntiyari mu Rukiko

Ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022 saa kumi z’umugoroba ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye imyanzuro y’uru rubanza, ubundi rwagombaga gusomwa saa tanu za mu gitondo (11h00 a.m). Rwaje kwimurwa rushyirwa saa munani z’igicamunsi (14h00) nabwo rurimurwa zigeze ruza gusomwa saa kumi (16h00).

Umucamanza yiseguye avuga ko amasaha yo gusoma urubanza rwa Jin Joseph yagiye ahindagurika kubera izindi manza zigera ku 10 zagombaga gusomerwa hamwe n’uru, bituma amasaha ahinduka. Isomwa ryarwo ryayobowe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko. Mu rukiko Ubushinjacyaha ntabwo bwari buhagarariwe.

Jin Joseph yasomewe atari mu Rukiko n’Umunyamategeko we ntabwo yahagaragaye kuko n’ubundi baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa mu rukiko harimo Me Emmanuel Muragijimana wamusemuriraga mu gihe cy’urubanza rw’ubujurire nyuma yo kurusoma yahise ajya kumubwira imyanzuro y’urukiko.

Ubwo umucamanza yasomaga uru rubanza yavuze ko Jin Joseph Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho icyaha cyo Gukora no Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha guhanishwa ingingo ya 267 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano. Umucamanza ati “Ubujurire bwa Jin Joseph urukiko rwabwakiriye kuri bimwe.”

Yavuze ko nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwafashe umwanzuro ko Jin Joseph ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu (Frw 3,000, 000).

Umucamanza yavuze ko indishyi z’akababaro zigera kuri miliyoni mirongo itatu (Frw 30,000,000) Jin Joseph yari yaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yagombaga guha Kanyandekwe Pascal zo zikuweho, kuko urukiko rwazimuciye ruterekanye inkomoko yazo. Umucamanza ati “Niyo mpamvu twavuze ko ubujurire bwa Jin Joseph bwakiriwe kuri bimwe.”

Ubwo umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko ntabwo yigeze avuga ko Jin Joseph ahita atabwa muri yombi kuko mu iburanisha ryabaye ku wa 06 Ukuboza 2021 Ubushinjacyaha butigeze bubisaba.


Jin Joseph yaburanye adafunzwe ndetse ahakana ibyo aregwa nubwo Urukiko rwabimuhamije inshuro ebyiri

Jin Joseph yatangiye gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha muri Mutarama 2019 adafunze kugeza igihe urubanza ruzabera itegeko. Mu rubanza rwabaye rw’ubujurire, mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 Jin Joseph yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Yagaragaye yunganiwe na Me Kabera Johnson kuva yatangira gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) muri 2019.

Jin Joseph ubwo habaga urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yaburanishijwe adahari kuko inshuro zose yahamagajwe n’Urukiko ntiyigeze yitaba, ibyo byatumye Umunyamategeko we Me Johnson Kabera adashobora kumwunganira kuko imanza nshinjabyaha nta we uzihagariramo undi, iyo uregwa atabonetse. Urubanza ruraba rukaburanishwa umuburanyi adahari, ni byo byakozwe kuri Jin Joseph.


Urukiko Rukuru rwakuyeho indishyi za miliyoni 30 Frw yari yategetswe guha Kanyandekwe

Imiterere y’ikirego cya Jin Joseph Umunyakoreya y’Epfo ushinjwa uburiganya akambura za miliyoni

Muri 25 Mutarama, 2019 Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bwakiriye ikirego cya Kanyandekwe Pascal arega Umunya-Kereya y’Eepfo witwa Jin Joseph, uyu munyakoreya umwirondoro we werekana ko atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru, mu Kagali ka Kamurwa, mu Mudugudu wa Umutekano.

Kanyandekwe Pascal avuga ko bafatanyije na Jin Joseph gushinga Sosiyete yitwa MUTARA E&C LTD, ariko uyu Munyakoreya aramuhemukira. Mu byaha yamureze birimo icy’Ubuhemu, n’icyaha cy’Inyandiko mpimbano ndetse n’inyandiko itavugisha ukuri.

Kanyandekwe yavuze ko JIN Joseph ngo yahimbye kasha (stamp) ayita ifite ishusho y’urukiramende iyita iya MUTARA E&C Ltd kandi kashi ya Company ifite ishusho y’uruziga. Iyo kasha yahimbye yayishyize ku nyandiko yitwa QUOTATION muri Gicurasi 2017 agaragaza ko bagiye gutegura ibigendanye n’isoko rya MPANGA IRRIGATION

PROJECT ryo gukora imirimo itandukanye kandi ibyo bikorwa byose byari byarakozwe mu mwaka wa 2016 kuko hatanzwe final notification ku watsindiye isoko tariki 15/03/2017.

JIN Joseph yaje gufungura company mu birwa bya Maurice (Mauritius) ifite amazina ahuye neza (yitiranwa) na MUTARA E&C Limited, asangiye na KANYANDEKWE Pascal mu Rwanda ndeste anayifungurira konti (bank account) akoresheje kashe (stamp) ya company yo mu Rwanda, iyo sosiyete ikora nk’ibyo bakoraga mu Rwanda kandi ntiyamenyesheje uwo bafatanyije ari we Kanyandekwe.

Mu gufungura iyi kanti Jin yavuze ko ari iyo azajya yishyurirwaho amafaranga y’ibikorwa bya MUTARA E&C LIMITED asangiye na KANYANDEKWE Pascal. Gusa, ngo Jin afungura iriya company muri Maurice, yavuze ko ari we munyamigabane wayo wenyine 100%, akaba yarashakaga ko ibikorwa yari afatanyije na Kanyandekwe mu Rwanda amafaranga yabyo agomba kujya yishyurwa akajya kuri iyo konti y’iyo company yafunguje muri Maurice ye wenyine.

Muri dosiye UMUSEKE waboneye kopi, Jin Joseph ku isoko ryapiganiwe rifite agaciro k’ayegera Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (960,000$), mu mafaranga asaga miliyoni 600 Frw (635,000$), akoresheje ya konti iri mu birwa bya Maurice yajyanyeyo asaga miliyoni 200 (258,000$) nyamara Kanyandekwe atabizi.

Jim Joseph wo muri Kereya y'Epfo yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya Miliyoni eshatu Frw

lcyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko JIN Joseph yahamijwe, yagikoze ubwo RIB yamubazaga kugaragaza uburyo yakoresheje amadolari 499,750 yari yararigishije, JIN Joseph agakoresha inyandiko mpimbano agaragaza ko aya mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bya kompanyi basangiye kandi yarakoreshejwe mu nyungu ze bwite.

Icyaha cy’ubuhemu Kanyandekwe yareze JIN Joseph yagikoze ubwo yakoreshaga amafaranga yarigishijwe agafungura Kompanyi mu birwa bya Maurice ifite amazina ahuye neza (yitiranwa) na Mutara E&C Ltd asangiye na Kanyandekwe Pascal hano mu Rwanda ndeste akanayifungurira konti ya banki akoresheje kashe ya kompanyi yo mu Rwanda basangiye n’ibikorwa by’ubucuruzi yakora akavuga ko iyo afunguye arizo izakora.

Mu gufungura iyo konti yavuze kandi ko ariyo azajya yishyurirwaho amafaranga y’ibikorwa bya Mutara E&C Ltd asangiye na Kanyandekwe Pascal, ibyo byose akaba yarabikoze atabimenyesheje Kanyandekwe basangiye sosiyete hano mu Rwanda. Mu gufungura iriya konti ya kompanyi ndetse yanakoresheje ibirango (stamp) by’umwimerere by’iyi basangiye mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zagendeweho hafungurwa iki kigo mu birwa bya Maurice.

Ubwo yari muri iki gihugu yaragaragaje ibikorwa bya Mutara yo mu Rwanda ariko avuga ko iyo Kompanyi afunguye ariwe munyamigabane wayo wenyine 100% akaba yarashakaga ko ibikorwa bari bafatanije mu Rwanda ndetse n’amafaranga bagombaga kwishyurwa azajya ashyirwa kuri iyo konti y’ iyo kompanyi yafunguje muri Maurice wenyine.

Mu gukomeza gukoresha uburiganya Jin Joseph yagaragaje ko iyo kompanyi ikorera mu bihugu bitandukanye harimo n’ u Rwanda agamije guteza urujijo mu bafatanya bikorwa kugirango bagirengo baracyarimo gukorana na Mutara E&C Ltd yo mu Rwanda. Urukiko rw’Ubucuruzi kandi rwategetse Jin Joseph gusubiza kuri konti ya Mutara E&C 499,750$ yari yaranyereje iki kigo akayashyira kuri konti ze.

Ku rwego rwisumbuye, Me Uwizeyimana Jean Baptiste uhagarariye Kanyandekwe Pascal mu ikirego cy’indishyi yari yasabye indinshyi z’akababaro harimo n’igihembo cya avoka zingana na Frw 30.000.000. Jin yaburanye ahakana ibyaha byose ashinjwa.


Src: Umuseke.rw & IGIHE