AFCON2022: N'ubwo bakoze iyo bwabaga, icyoba ni cyose ku bakinnyi ba Guinea bananiwe gusohoza isezerano bahaye perezida wabo

AFCON2022: N'ubwo bakoze iyo bwabaga, icyoba ni cyose ku bakinnyi ba Guinea bananiwe gusohoza isezerano bahaye perezida wabo

Jan 26,2022

Barazibandwa bazerekeza he? Magingo aya abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Guinea bayobowe na kapiteni Naby Keita wa Liverpool, bari kubunza imitima batekereza ubusobanuro baha Perezida w’iki gihugu wabatumye muri Cameroun kuzana igikombe byakwanga bagasubiza amafaranga yose batanzweho bategurwa.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama, Guinea yasezerewe mu gikombe cya Afurika ‘CAN 2021’ itsinzwe na Gambia 1-0 mu mikino ya 1/8.

 

Iyi ntsinzwi yashyize mu mazi abira abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Guinea bari basezeranyije Perezida w’igihugu cyabo Col. Mamady Doumbouya kuzanira igikombe abaturage.

 

Ku wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, nibwo ikipe y'igihugu ya Guinea yahagurutse Conakry yerekeza mu Rwanda, aho yari ije kwitegura imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu [CAN 2021] iri kubera muri Cameroun mu ntangiriro z'umwaka utaha.

 

Mbere y'uko iyi kipe ihaguruka, yabanje kugirana ibiganiro n'umukuru w'iki gihugu, Col. Mamady Doumbouya ababwira ko bagomba kwegukana igikombe cya Afurika cyangwa bakagarura amafaranga batanzweho. Ati" Mugiye mu mikino y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, mugomba kukizana hano mu gihugu abaturage bakishima cyangwa byabananirana mukadusubiza amafaranga twabatanzeho."

 

Gusezererwa na Gambia iri ku mwanya wa 150 ku rutonde rwa FIFA, yakoreye amateka kuri Guinea yari ku isezerano rya perezida Doumbouya.

 

Urwikekwe ni rwose ku bakinnyi ba Guinea bagomba kujya gusobanurira Perezida Doumbouya icyatumye bategukana igikombe kandi baratanzweho akayabo bategurwa.

 

Ese barasubiza amafaranga yabatanzweho, barahabwa ibihano se cyangwa barashimirwa akazi gakomeye bakoreye muri Cameroun ko kugera muri 1/8.

 

Nyuma yo gusubira mu rugo, ikipe y’igihugu ya Guinea ifitanye ibiganiro na Perezida Mamady Doumbouya bitegerejwe na benshi kubera kwica isezerano bari bahaye uyu mukuru w’igihugu wari wabateguje ibikomeye nibatagera kubyo basezeranye.

 

Mbere yo kujya muri CAN Perezida Doumbouya yabwiye abakinnyi ko nibategukana CAN bazasubiza amafaranga yabatanzweho

Perezida Doumbouya yatumye abakinnyi muri Cameroun kuzanira igikombe abaturage, none basezerewe muri 1/8

Tags: