Abubatse: Dore ibyo wakorera umukunzi wawe bigatuma urukundo rwongera kugurumana

Abubatse: Dore ibyo wakorera umukunzi wawe bigatuma urukundo rwongera kugurumana

Jan 27,2022

Bibaho ko abashakanye bagezaho bagasa nk’aho urukundo rwabo rwakonje, kuburyo batagize icyo babikoraho bishobora kubasenyera urugo.

 

Ibikurikira ni bimwe mu bintu wakorera uwo mwashakanye igihe ubona ko urukundo rwanyu rwatangiye gukonja, rukongera rugasubira bushya rugashyuha:

 

1. Kumukorera akantu keza umutunguye

Niba mumaze igihe mudacana uwaka hagati hanyu, si byiza ko mwese mukomeza kurakaranya ahubwo wowe ushobora kwirengangiza ibyo mupfa ukaba wakorera akantu runaka uwo mwashakanye umutunguye. Urugero nko ku munsi we w’amavuko ushobora kuwumutegurira n’ubwo haba hari hashize iminsi atawizihiza ku buryo bugararagara, cyangwa se ku munsi wanyu wo gushyingirwa ukaba wawutegura wicecekeye ukazamutungura.

 

2. Kumusohokana

Si byiza ko mwumva ko iyo abantu bamaze gushakana ibyo gusohokana biba bihagaze kuko ahanini bigira uruhare runini mu kubaka urukundo rwanyu, dore ko haba hari utuntu twinshi muba mukeneye kuganiraho igihe mwasohokanye.

 

3. Kumuha impano

Impano nazo ziri mu bintu byibutsa abandi iby’urukundo rwabo rwa mbere yo gushyingiranwa, bigatuma rwongera gushyuha nka mbere. Impano ntisaba kuba ihenze, upfa kuba uzi icyo umukunzi wawe akunda ushobora kukimuhamo impano cyangwa se ukamuha ikintu ubona ko yari akeneye mu buzima bwe mu gihe ubifitiye ubushobozi.

 

4. Kumwoherereza ubutumwa bw’urukundo

Muri iki gihe, iterambere ryarakataje si ngombwa ko uhora woherereza uwo mwashakanye ubutumwa bw’ibibazo by’urugo, cyangwa se ngo umuhamagare ari uko ugiye kumubwira ibibazo. Bibabye byiza wajya unyuzamo ukamwoherereza ubutumwa bw’urukundo cyangwa se ukamuhamagara umubwira akajambo keza nk’uko mwabikoraga mbere mutarashyingiranwa. N’iyo uwo mwashakanye atakwereka ko abyitayeho, ntugacike intege kuko ageraho akabiha agaciro bigatuma urukundo rwanyu rwongera gushyuha.

 

5. Kumubwira amagambo y’urukundo

Abantu benshi usanga baheruka kubwirana amagambo y’urukundo bakiri mu kwezi kwa buki, bamara kubyarana bikaba birangiriye aho. Nyamara burya amagambo y’urukundo aba akwiye gukomeza n’igihe mwamaze kubana, kuko bituma urukundo rwanyu rwiyongera kandi bigatanga isura nziza ku bagize umuryango wanyu harimo n’abana mwibarutse niba mwaragize amahirwe yo kubabona.

 

Src:www.Lifehack.com