U Rwanda rwemeye gufungura umupaka warwo na Uganda runatangaza itariki uzafungurirwaho

U Rwanda rwemeye gufungura umupaka warwo na Uganda runatangaza itariki uzafungurirwaho

Jan 28,2022

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uzafungurwa nyuma y’imyaka myinshi ufunze kubera umubano mubi w’ibihugu byombi.

 

Ni nyuma yaho Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda asuye u Rwanda, rukaba rusanga hari ubushake mu gukemura ibibazo rwagaragaje.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ryavuze ko nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, “Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.”

Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti “Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.”

Nk’uko bimeze ku yindi mipaka, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizubahirizwa no ku Mupaka wa Gatuna, riti “Nk’uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z’ubuzima hagati y’u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n’uruza rw’abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19.”

Iri tangazo kandi rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no gukomeza gucyemura ibibazo biri hagati y’impande zombi, iki cyemezo kikaba kigamije kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ku itariki ya 22 Mutarama, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzindiko rudasanzwe mu Rwanda aho yaganiriye na Perezida Kagame mu biganiro byamaze umwanya munini, amakuru akavuga ko impande zombi zishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro ndetse ko byatumye ’haterwa indi ntambwe mu gucyemura ibibazo bihari’.

Mbere y’uruzindiko rwa Lt Gen Muhoozi, impande zombi zari zagerageje kumvikana binyuze mu buhuza bwari buhagarariwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ariko ntibyagira icyo bitanga gifatika.

Ibiganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, byaje nyuma y’amasezerano yo guhagarika ubwo bwumvikane buke, yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019, umuhango wabereye i Luanda muri Angola, agashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Yoweri Kaguta Museveni ku ruhande rwa Uganda.

Kuva mu myaka isaga itanu ishize, u Rwanda na Uganda ntibyabanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

Mu Ugushyingo 2021,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko u Rwanda na Uganda bazakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.